Ubwongereza: Minisitiri Boris Johnson yavuye mu bitaro

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson amaze gusezererwa mu bitaro nyuma yo kuvurwa coronavirus, nkuko ibiro bye bya Downing Street bibitangaza.

Byongeyeho ko atazahita asubira ku kazi ako kanya.

Minisitiri Johnson w’imyaka 55 y’amavuko yari yajyanwe ku bitaro bya St Thomas’ byo mu murwa mukuru London mu cyumweru gishize.

Ni nyuma y’iminsi 10 bamusanzemo coronavirus.

Yamaze amajoro atatu mu gice kivurirwamo indembe muri ibyo bitaro, mbere yuko abisubiramo ku wa kane.

Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, Dominic Raab, ubu ni we uyoboye leta by’agateganyo.

Amakuru avuga ko abajyanama ba Bwana Johnson bavuga ko ashobora kumara ukwezi atarongera gusubira ku kazi.

Stanley Johnson, se wa Bwana Johnson, yasabye umuhungu we “gufata igihe” akabanza akoroherwa neza.