Covid-19: Ibihugu byatangiye guhagarika urukingo rwa Johnson & Johnson kubera kuvura kw’amaraso

Ibihugu bya Leta zunze ubumwe za Amerika, Afurika y’epfo n’ibihugu byo mu muryango w’Uubumwe bw’Uburayi EU, byabaye bihagaritse gukingira abantu hakoreshejwe urukingo rwa Johnson & Johnson (J&J) rwa Covid-19, nyuma y’amakuru yo kuvura kw’amaraso kudakunze kubaho.

Abantu batandatu bagaragaje icyo kibazo mu bantu bahawe doze zirenga miliyoni 6.8, nk’uko ikigo cya Leta Zunze ubumwe za Amerika kigenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (FDA) cyabivuze.

Abo barimo abagore bafite hagati y’imyaka 18 na 48, bagaragaza ibimenyetso by’uko kuvura kw’amaraso hagati y’iminsi itandatu na 13 nyuma yo gukingirwa.

Iki kigo kandi cyemeje ko umurwayi umwe yapfuye azize ibi bibazo, naho undi akaba arembye.

Urukingo rwa Johnson & Johnson rwabaye ruhagaritswe muri EU, aho rwari rwatangiye gutangwa muri iki cyumweru.

Bikurikiye ibindi nk’ibi byabaye ku rukingo rwa AstraZeneca, bigatuma hagabanywa ikoreshwa ryarwo.

Ikigo FDA cyavuze ko kirimo kujya inama ko ruba ruhagaritswe nk’uburyo bwo kwigengesera cyane.