Kenya: Ihame ry’uburinganire ryagizwe itegeko mu butegetsi

Abategetsi b’Intara basabwe kubahiriza amahame y’uburinganire aho ubu amabwiriza mashya avuga ko nta ntara izongera kuyoborwa n’umugabo ngo yungirizwe n’umugabo mugenzi we.

Ibi ni nako bizajya bigenda ku Ntara zategekwaga n’abagore, nabo ntibazongera kugira ababungirije b’abagore iyi manda nirangira.

Mu mushinga wo kuvugurura itegeko nshinga rya Kenya, iki kiri mubiri mu mapaje abanza cyane ndetse ubu ngo hari abaguverineri 17 bagiye kwitandukanya n’ababungirije mu gihe bazaba biyamamaza, kuko ubu bategetswe kuzafata uwo biyamamazanya badahuje igitsina.

Ikinyamakuru the Standards cyanditse ko umushinga BBI uteganya ko mu mitegekere ya Kenya nta busumbane bw’ibitsina bizongera kugaragara.

Mu Ntara 25 zigize Kenya, abagore 2 Anne Waiguru utegeka Kirinyaga na Charity Ngilu nibo gusa bategekaga intara batungirijwe, abandi bagore bari mu butegetsi bwo hejuru mu ntara ariko bungirije bari 8.

Ibi bivuze ko mu matora ya 2022 aba bagore nibashaka kwiyamamaza bazashaka basaza babo bazabungiriza.