Rusizi: Abagabo 10 bakekwaho gusambanya abana batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rufatanyije n’izindi nzego mu Karere ka Rusizi yafashe abagabo 10 bakekwaho gusambanya abangavu bakabatera inda.

Aba bagabo batawe muri yombi bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 19 na 36 y’amavuko mu gihe abo bakekwaho gutera inda bari hagati y’imyaka 15 na 17.

RIB ibinyujije kuri Twitter yavuze ko abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muganza mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe amadosiye ashyikirizwa Ubushinjacyaha.

RIB yakomeje igaragaza ko itazihanganira umuntu wese ushora abana n’abangavu mu busambanyi kuko bibagiraho ingaruka mbi ku buzima no kubabuza ejo hazaza heza, kandi inibutsa ko ari icyaha gihanishwa ibihano bikomeye uwagikoze.