Hari abateye utwatsi raporo ivuga ko ubushomeri bwagabanutse mu mezi atatu ashize

Bamwe mu baturage n’abacuruzi ntibavuga rumwe kuri  raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR, ivuga ko ubushomeri bwagabanutse mu Rwanda ku kigero cya 16% mu mezi atatu ashize buvuye kuri 22.1%, barasaba iki kigo kugaragaza ibyo cyagendeyeho gikora ubu bushakashatsi.

Iyi raporo ikimara kujya aharagara abaturage baravuga ko batemeranya nayo ugereranije n’ubushomeri bafite.

Umwe ati “Ni babanze barebe umubare w’abantu bakoraga mu tubari uko bangana, nibasanga abo bantu bafite akazi babone kuvuga ko ubushomeri bwagabanutse ikindi barebe abarimu bigishaga mu mashuri y’igenga bicaye.”

Mugenzi we ati “Iyo raporo ntabwo nemeranya nayo sinzi aho babikura kuko n’ubu mu duce dutuyemo hari abantu bagitaka inzara, ubwo se bataka inzara iyo raporo idahari nyine …ntabwo ibyo bavuga ndi guhuza nabyo, ubushomeri burahari.”

Ku ruhande rw’Abacuruzi n’Abarwiyemezamirimo bagira uruhare mu gutanga akazi nabo basa n’abatemera iyi raporo, bakavuga ko ubushomeri bwiyongere ugereranije no mu bindi bihe.

Aba bacurizi baravuga ko icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bushabitsi bwabo bigatuma habaho kugabanya abakozi ndetse n’ibigo byabo bigafungwa.

Umwe ati “Mfite n’abo nzi bari abakozi baza bakavuga ko aho bakoraga babasezereye. Kubera icyorezo cya Covid-19 hari aho bagabanije abakozi ku rwego rwa 90%  hari n’abafunze imiryango. Iyo raporo wagiraho amakenga ntabwo wayizera.”

Undi ati “Nkurikije ubwinshi bwa serivisi zitarafungurwa nkashingira ku bikorwa by’ubucuruzi byafunze, nkashingira no kuba barabivumbuye ko hari abantu batazasubira gukora bakazana iyo nkunga, kandi bakanategeka ko abantu bakoresha bake bashoboka, nkurikije ibyo, ubushomeri ntabwo bwaba bwaragabanutse.”

Impuguke mu bukungu Dr Canisius Bihira nawe yumvikana nk’utemeranya n’iyi raporo kuko nawe hari abakozi yahagaritse bitewe n’icyorezo cya Civid 19.

Bwana Bihira ahomeje kwibaza aho iyo raporo yaturutse kuko we yumva ko ubushomeri bwazamutse mu baturage aho kugabanuka.

Yagize ati “Njye mbona byarazamutse ahubwo biri nko kuri 30%, icyo kigereranyo ntabwo numva aho cyavuye, cyeretse umuntu arebye ibipimo bafashe ariko kuri  njye mbona ubushomeri bwariyongereye.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubushakashatsi mu kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda, Bwana James BYIRINGIRO, avuga ko bakora ubushashatsi hakoreshejwe uburyo bwagihanga.

Ati “Ubushakashatsi twakoze bwagaragaje ko muri aya mezi atatu ugereranije no mu kwa gatanu, muri aya mezi atatu habayemo kuzamuka kw’imirimo no kuzamuka kw’abantu bafite akazi, byakozwe mu buryo bwa gihanga kandi bikwiye kwizerwa.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR kivuga ko mu gukora iyi raporo cyabajije abantu 4600 gusa.

Garleon Ntambara