Nibura 60% umubano wa Uganda n’u Rwanda uri mu murongo mwiza-Mukurarinda

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, aratangaza ko ibiganiro hagari ya Perezida Kagame n’umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Muhozi Kainerugaba, bitanga icyizere cyo kongera gutsura umubano w’ibihugu byombi ku kigero cya 60%.

Yabivugiye mu kiganiro “Ishusho y’Icyumweru” cya RBA, yari yatumiwemo ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Mutarama 2022.

Mukuralinda yavuze ko kuva umubano w’ibihugu byombi wazamo agatotsi, amahirwe yahabaye ari uko inzira zo kuganira zitigeze zifungwa.

Ati “Duhere kuri Ambasade, zombi zirafunguye. Abayobozi ku nzego zose baravuganye. Habaye ibiganiro, habaye intumwa ku mpande zombi, izo abantu bamenye n’izo batamenye.”

Yagarutse ku masezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola mu 2019, ku bufatanye n’ibihugu by’ibituranyi hakiyemezwa kunoza umubano.

Yakomoje ku kuba mbere gato y’uko Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, aza mu Rwanda ku wa 22 Mutarama 2022, yabanjirijwe n’Intumwa yihariye y’uwo Mukuru w’Igihugu, Adonia Ayebare.

Mukuralinda yibukije ko nubwo habaye ibibazo bizwi na bose, ibiganiro bigakomeza kuba ntihagire icyo bigeraho n’amasezerano ntagire icyo ageraho; icy’ingenzi muri byo ari uko hakomeza kubaho kuganira kandi hakaganirwa ku bibazo babwiranye.

Ati “Byagiye biba ku nzego zitandukanye, ibyabaye ejo ni ku rundi rwego rwo hejuru.”

“Ni ukuvuga ngo niba Perezida wa Uganda atumye Umuhungu we, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka akaba n’Umujyanama we mu bikorwa bya gisirikare; iyo bigeze aho atuma umuntu nk’uwo kuri Perezida wa Repubulika icyizere abantu bafite cy’uko ibintu bigiye gutungana ntabwo baba bibeshye.”

Yakomeje agira ati “Ariko ntibagire ngo ni ukubera ko ari ejo habaye ruriya rugendo. Rwateguriwe n’izo zindi zose.”

Kuba ibiganiro byabaye ababigiranye barivugiye ko byagenze neza, bakaganira ku bibazo u Rwanda rwagaragaje bitandukanye, hari ikintu kinini bivuze.

U Rwanda rufite Abanyarwanda baba cyangwa bajya muri Uganda bahohoterwa mu buryo butandukanye. Hari abakubitwa, abamburwa imitungo, n’abakorerwa iyicarubozo bakazanwa bagashyirwa ku mupaka.

Yongeyeho ati “Hari abantu bakorera ku butaka bwa Uganda barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Iyo mvuga kurwanya ubutegetsi mbitandukanya no kutavuga rumwe nabwo. Hari ukuvuga no kurwana. Iyo urwanye ubwo haba hajemo ibikorwa by’intambara n’iby’iterabwoba.”

“Noneho bakavuga bati ‘mu byo twaganiriye ejo twabivuzeho’. Izo mpungenge, icyo kibazo cy’u Rwanda twarakivuze. Harageze ko biva mu biganiro, mu masezerano, mu kohererezanya intumwa, tukajya mu bikorwa bituma ibyo bihagarara.”

Nubwo bwose ibintu bigana heza, kuvaga ko ejo cyangwa ejo bundi bihita bikemuka kuri Mukuralinda “kwaba ari ukwihuta”.

Ati “Ariko nkaba navuga ngo nibura ibyo byose niba bigeze hariya uyu munsi, 60% by’inzira itujyana aheza yarabonetse. Kandi iyo ibyemezo bifatiwe kuri ruriya rwego, ngira ngo gushyirwa mu bikorwa ntabwo bitinda.”

Mukuralinda ashingiye ku kuba Ibiro bya Perezida wa Repubulika byanditse ngo “twaganiriye ku bibazo u Rwanda rwagaragaje kandi twemeranyije ibigomba gukorwa kugira ngo bihagarare”, yaremye agatima abifuza izahuka ry’uwo mubano.

Ati “Navuga ngo icyizere kirahari ariko abantu bareke kumva ko ari ibintu bikorwa mu minsi ibiri cyangwa itatu kuko n’ibibazo bihari biraremereye. Icy’ingenzi ni uko biganirwaho, hafashwe icyemezo ko noneho hagomba gushyirwa mu bikorwa. Tuve mu magambo, mu nama, mu ntumwa no masezerano dushyire mu bikorwa.”

“Niba tuvuga ngo Abanyarwanda barahohoterwa, hari abantu bari ku butaka bwa Uganda barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, hagomba gukorwa iki kugira ngo bihagarare?”

Gen Muhoozi akimara kugera muri Uganda, yashyize ubutumwa bwinshi kuri Twitter, burimo ubugira buti “Ni ibihugu by’ibivandimwe, by’ibituranyi, byunze ubumwe kuva kera, uwatujya hagati ni umwanzi”.

Mukuralinda yavuze ko iyo uwo muhora mufitanye ibibazo abonye ko ‘uwabateranyaga” ari umwanzi, bivuze ko icyizere cy’uko ibintu birimo bijya mu buryo kiba gihari kandi bigana ku gisubizo.

Ati “Ntitugomba kubihubukira no kwihuta, kuko tugomba gufata igisubizo kizaba kirambye. Nta mpamvu yo kuvuga ngo wenda niba bafunguye umupaka ku wa Mbere, ku wa Gatandatu barongeye barawufunze. Nibawufungura ku wa mbere, uzabe ufunguwe by’igihe kirekire.”

Umunyamategeko akaba n’Umuyobozi w’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Huye, Dr Muleefu Alphonse, wari muri icyo kiganiro, yashimangiye ko aho ibintu bigeze mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi hatanga icyizere cyo kugera ku bisubizo.

Icyakora yavuze ko icyo cyizere kizakomeza kubaho mu gihe nta kidobya ibijemo kuko n’umubano ujya kuzamba kurushaho byaturutse kuri politiki y’imbere muri Uganda.

Ati “Abo bantu rero bungukira mu makimbirane ibihugu byombi bifitanye twizeye ko batashobora kuba kidobya muri ibi biri gukorwa, umuntu yagira icyizere cy’uko aho tugana wenda ibisubizo biza kuboneka.”

Uruzinduko rwa Gen Muhoozi i Kigali ku wa 22 Mutarama 2022; rwateye akanyamuneza benshi mu bifuza ko ubuhahirane n’imigenderanire y’ibuhugu byombi bisubukurwa.

Ubu hahanzwe amaso ikizarukurikira cyane ko impande zombi zatangaje ko ibiganiro Gen Muhoozi na Perezida Paul Kagame bagiranye byagenze neza.

Imyaka itanu irihiritse ibihugu byombi birebana ay’ingwe, imipaka ifunze ubuhahirane bwarahagaritswe.