Abateguye amafunguro yagaburiwe urubyiruko rwitabiriye YouthConnekt rukagubwa nabi bagomba kubibazwa-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame, yavuze ko abateguye amafunguro yagaburiwe urubyiruko rwitabiriye YouthConnekt akabatera uburwayi bagomba kubibazwa.

Ni ibirori byabaye ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, tariki ya 23 Kanama 2023, byitabirwa n’abarenga 2000.

Ubwo byari birangiye, abitabiriye bagiye gusangira ku meza ariko nyuma biza kuvugwa ko ibiryo bariye byabaguye nabi.

Ni amakuru yageze kuri Perezida Kagame ndetse yabigarutseho kuri uyu wa 25 Kanama 2023, ubwo yasozaga icyiciro cya 13 cy’Itorero Indangamirwa i Nkumba mu Karere ka Burera.

Perezida Kagame yabanje kubaza uru rubyiruko rugera kuri 412 rwiganjemo abiga mu mahanga n’ab’indashyikirwa imbere mu gihugu, uko bari bafashwe by’umwihariko ku bijyanye n’imirire.

Umwe muri bo yabwiye Umukuru w’Igihugu ko bahabwaga indyo nziza haba mu gitondo, saa Sita na nijoro.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo kurya bigomba no gutegurwa neza, bifite isuku ndetse ko impamvu abajije icyo kintu ari uko azi ko abitabiriye YouthConnekt bagize ikibazo cyo guhabwa ibyo kurya nyuma bikabagwa nabi.

Ati “Bigomba gutegurwa neza kandi bikaba bifite isuku. Abantu bagaburira abana nk’aba cyangwa n’abandi baba ari benshi ariko n’ubusanzwe mujye mukurikirana.”

Perezida Kagame yahise abaza Minisitiri w’Urubyiruko Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah ati “Abantu bagaburirwa ibintu bibarwaza gute?”

Minisitiri Dr Utumatwishima yavuze ko babikurikiranye ndetse habayeho amakosa yo kuba hataragenzuwe ibyo biryo niba nta kibazo bifite.

Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiye kugera aho biba umuco wo gukora ikintu mu buryo bunoze.

Ati “Mu burere, mu myifatire, imikorere abantu bakwiriye kugera aho biba umuco wo gukora ikintu kikanoga ku buryo […]abo bantu babikoze ntabwo ari bwo bwa mbere, bagomba guhanwa.”

“Ubu no mu mahoteli, bambwiye ko iyi hoteli ari yo yabagaburiraga, ababikora bose aho babikorera hose bazajya bagira ibibazo, nibakora ibintu bitanoze bishobora kurwaza abantu.”

Perezida Kagame yavuze ko bibaye kenshi kandi abayobozi babyihanganira kandi n’abahawe ibyo biryo bakabyihanganira.

Ati “Ntabwo bikwiye, ndabibwira urubyiruko kugira ngo muzakure mwumva ko ibintu bigomba gukorwa mu buryo bunoze, ku buryo bukwiye.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kugira isuku no kunoza ibyo abantu ari ibintu bikwiye kuba umuco kuko bidasaba kuba abantu bafite amikoro.

Ati “Gukora nabi ibyo ushoboye ni ubukene mu mutwe no mu mico, ntabwo ari ubukene bundi busanzwe mu buryo bw’amikoro.”

Ikibazo cya serivisi mbi zitangwa n’amahoteli cyangwa abakira abantu, ntabwo ari ubwa mbere Perezida Kagame asabye ko gihabwa umurongo kuko gishobora guhesha igihugu isura mbi.