Uganda: Bobi Wine na Mugenzi we uhagarariye Kampala bateranye amagambo bapfa Segirinya

Hari iterana ry’amagambo hagati ya ba depite Kyagulanyi Robert uzwi nka Bobi Wine wo mu ishyaka NUP ndetse na Muhamad Nsereko uhagarariye umujyi wa Kampala mu nteko ishinga amategeko, bapfa depite Muhamad Segirinya urwariye mu burayi.

Ikinyamakuru Nile Post cyanditse ko iyi ntambara yatangijwe na Bobi Wine abwira Nsereko ko nta burenganzira afite bwo gukusanya amafaranga ayita ayo gufasha iyi ntumwa ya rubanda irwaye,kuko umuryango utamuhaye ubwo burenganzira.

Ajya kuremereza ibintu Bobi Wine yashinje uyu mudepite gushaka gusahurira mu nduru agamije indonke kuko nta rukundo na ruke afitiye depite Muhamam Ssegirinya.

Aganira n’imwe mu maradio ikorera mu mujyi wa Kmapala Kyagulanyi yahsinje Nsereko gushaka ubutunzi atavunitse yitwaje gushakira ubufasha intumwa ya rubanda.

Depite Nsereko nawe yerekanye ko atari agafu k’imvugwarimwe ajya mu itangazamakuru avuga ko ari ikibao k’igihe gusa azashyira ku karubanda Kyagulanyi Robert ndetse ashimangira ko ari umubeshyi, indyarya y’igisambo.

Ikinyamakuru Nile Post cyanditse ko depite Nsereko iyo asobanura uburyarya n’ububeshyi bwa Bobi Wine, yavuze ko yigeze guteka imitwe akabeshya ko agiye kwivuza muri Amerika, kuko yavugaga ko bamukubise mu bugaboo udusabo tw’intanga tukangirika akajya yambara ibikweto binini, nyamara ngo kwari ukubeshya kuko umugabo urwaye udusabo tw’intanga cg se testicules mu ndimi zitari ikinyarwanda bidashoboka ko yakwambara ibikweto binini biremereye kuko yababara kurushaho

Depite Muhamad Segirinya wo mu ishyaka NUP rya Kyagulanyi Robert aherutse gutangaza ko ibitaro byamubwiye ko ashobora kuzamesa amashuka agakora n’amasuku igihe yabura ubwishyu, ariko ngo ku nyungu z’ubuzima bwe yaremeye asaba ko avurwa bashaka bakamuhatisha ibirayi.

Depite Nsereko yavuze ko nta muntu muzima wakabaye yizera Kyagulanyi kuko muri 2021 yavuzeko azakura perezida Museveni ku butegetsi mu mezi 3 nome amaze imyaka itatu. Ng ikindi cya Semuhanuka yabeshye abanya Uganda ni uk yababwiye ko perezida Museveni niyibeshya agasohoka igihugu azatabwa muri yombi none aragenda isi akayibagara nta n’umuriye urwara.

Bobi Wine avuga ko abarwanashyaka ba NUP mu Buhollandi aho Segirinya arwariye bari kumwitaho agasanga nta mpamvu ya Nsereko kumushakira ubufasha ngo aramushakamo injyawuro.