Inteko ishingamategeko ya Uganda yemeje umushinga w’itegeko rishobora guhana abahuza ibitsina ari ab’igitsina kimwe bazwi nk’abatinganyi, aho bashobora gufungwa igihe kirekire mu gihe uyu mushinga waba wemejwe nk’itegeko na Perezida Museveni.
Abo bantu bashobora gufungwa igihe kirekire mu gihe uyu mushinga w’itegeko waba ushyizweho umukono ukemezwa nk’itegeko na Perezida Yoweri Museveni.
Bijyanye n’uyu mushinga w’itegeko, inshuti, abo mu muryango n’abandi baturage bafite inshingano yo gutanga amakuru ku bategetsi mu gihe bamenye abantu bahuza ibitsina ari ab’igitsina kimwe.
Ibikorwa by’ubutinganyi bisanzwe binyuranyije n’amategeko muri Uganda.
Ariko uyu mushinga w’itegeko urashaka gufata indi ntera ugahindura icyaha kuba abantu baba ari abatinganyi byo ubwabyo.
Uyu mushinga w’itegeko, wari wagejejwe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda muri uku kwezi kwa Werurwe, wemejwe n’inteko ishingamategeko kuri uyu wa kabiri ku bwiganze bw’amajwi.
Ubu ugiye kwerekeza kwa Perezida Museveni, ushobora guhitamo gukoresha ububasha bwe akawuhagarika, bigatuma aguma kugirana umubano mwiza n’ibihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika) biha imfashanyo Uganda ndetse akagumana umubano mwiza n’abashoramari bo mu burengerazuba cyangwa akawushyiraho umukono ugahinduka itegeko.
Uyu mushinga w’itegeko unarimo ko umuntu wahamijwe n’urukiko guhindura imyitwarire y’umwana cyangwa gukora ubucuruzi bw’abana agamije kubakoresha mu bikorwa by’ubutinganyi ashobora gukatirwa igifungo cya burundu.
Abantu cyangwa ibigo bishyigikira cyangwa bitera inkunga ibikorwa by’uburenganzira bw’abatinganyi cyangwa imiryango y’abatinganyi, cyangwa bitangaza mu nyandiko, mu mashusho n’amajwi no mu bitangazamakuru ndetse no mu rwego rw’ubuvanganzo (literature) ibintu bishyigikiye abatinganyi, na byo bishobora kuburanishwa mu nkiko no gufungwa.