RIB yataye muri yombi Hakuzimana Abdou Rashid

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi Hakuzimana Abdou Rashid ukurikiranweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu banyarwanda.

Ni ibyaha yagiye akora mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro yagiye atanga ku rubuga nkoranyambaga rwa Youtube.

Icyemezo cyo kumufunga cyafashwe nyuma y’inama yagiriwe zo kwirinda ibi byaha ntiyazubahiriza.

Mu butumwa RIB yanyujije kuri twitter yavuze ko Rashid afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje, hanatuganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwakomeje ruvuga ko itegeko Nshinga ry’u Rwanda riha buri munyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ariko ntawe ufite uburenganzira bwo kubyitwaza ngo abibe amacakubiri mu banyarwanda cyangwa akora ibindi byaha bihanwa n’amategeko.