Nibura 10% by’imodoka zijyanwa muri ‘Control’ zisohora ibyuka byangiza ikirere

Polisi y’u Rwanda ivuga iyo ikinyabiziga kimaze igihe kigera ku mwaka cyangwa amezi atandatu kidakorerwa isuzumwa, gitangira kugira ikibazo.

Imibare yerekana ko 10% by’ibinyabiziga bijyanwa muri ‘control’ bisohora ibyuka byangiza ikirere.

Ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko imashini igendanwa igiye kuzajya yifashishwa mu gupima ubuziranenge bw’ibinyabiziga biri mu muhanda, izatuma izo modoka zangiza ikirere zigabanuka.

Imodoka zisohora ibyuka byemezwa ko byangiza ikirere, ni izigararagara ko zishaje.

Ku bakoresha umuhanda, nibura buri wese yahuye n’ikinyabiziga gifite imyotsi y’umukara ifite n’impumuro mbi.

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali bagaragaza impungenge z’uko iyo myotsi ishobora kubatera indwara.

Musabyimana Jean Pierre yagize ati “Birabangamye cyane. Hari imodoka ujyenda inyuma ukagira ngo ni igihe cy’ibicu kandi ari ukubera ibyotsi bisohoka mu modoka bihumanya ikirere bikaba byanahumanya abantu.”

Undi yunzemo ati “Umuntu ashobora kuharwarira indwara zo mu buhumecyero, nk’ibihaha.”

Usibye kuba ibinyabiziga bisohora imyotsi ishobora kwangiza umwuka abantu bahumeka bikabagiraho ingaruka, iyo myotsi igaragazwa nka kimwe mu bihumanya ikirere.

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, rivuga ko hagiye kwifashishwa imashini igendanwa mu gupima ubuziranenge bw’ibinyabiziga biri mu muhanda.

SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi ni Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yagize ati “Ntibivuze ko nyuma y’umwaka cyangwa amezi atandatu ikinyabiziga niba kidakorewe ‘serivice’ nk’uko bikwiye kitagira ikibazo, niyo mpamvu ziriya mashini ngendanwa zizajya zidufasha kumenya ko ibinyabiziga nta bibazo biteza ku myuka ihumanya ikirere.”

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije REMA, Eng Colletta Ruhamya avuga ibindi byangiza ikirere bikomoka ku bikorwa bya muntu.

Yagize ati “Uyu munsi hibanzwe ku myuka ikomoka ku binyabiziga, ariko sibyo byonyine bihumanya ikirere, hari ugutwika imbagara, abangiza amashyamba, abatwika imyanda yo mu rugo, abatekesha inkwi n’amakara, ni nayo mpamvu tuvuga ngo abaturage bacu bagikoresha inkwi, byose bigira ingaruka mbi ku buzima bwa bantu.”

Imibare itangwa na Polisi y’u Rwanda, igaragaza ko imodoka  zakirwa mu gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga hagati ya 600  na 700 ku munsi, iziri   hagati ya 60 na 80 zigaragaraho ibyotsi bihumanya  ikirere.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Vincent Biruta aherutse kubwira itangazamakuru ko mu ingamba zirambye leta ifite, ari uko imodoka zigiye gukoresha amashanyarazi zisumbura izokoresha esansi cyangwa mazutu.

SSP Jean Marie NDUSHABANDI

Photo: IGIHE

Yvette UMUTESI

Leave a Reply