Umuyobozi wa Supermarketings Global mu maboko ya RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi umuyobozi wa Supermarketings Global Ltd ikora ubucuruzi bw’amafaranga burimo uburiganya (Cripto-Currency scam), nyuma yaho Bank Nkuru y’Igihugu yari iherutse gutangaza ko ubu bucuruzi butemewe, ndetse ko n’uwabujyamo ntaho yabaza mu gihe yahura n’ibihombo.

RIB ikoresheje Twitter yanditse ko iperereza rikomeje kugira ngo n’abandi bose bari mu bucuruzi nk’ubu butemewe bakurikiranwe, isaba Abanyarwanda kwirinda ababashora mu bucuruzi bugamije kubambura imitungo yabo bababeshya inyungu nyinshi mu gihe gito.

Urupapuro rugaragaza iyandikwa ry’iyi kompanyi ya Supermarketings Global Ltd muri RDB, rugaragaza ko mu bikorwa yagombaga gukora harimo ibijyanye n’uburezi aho kuba ibi bijyanye n’ishoramari n’ubucuruzi bw’amafaranga.

Urupapuro rugaragaza iyandikwa ry’iyi kompanyi ya Supermarketings Global Ltd muri RDB, rugaragaza ko abanyamigabane bayo ari uwitwa Nsengiyumva Jean Bosco na Uwizeyimana Israel.

Banki Nkuru y’u Rwanda yari yagaragaje ko ubu bucuruzi butemewe kandi nta hantu na hamwe bugenzurwa ku isi, bityo igasaba abantu kubwirinda kuko burimo uburiganya. Ni ubucuruzi abantu benshi bari barimo kwitabira cyane bavuga ko bwunguka cyane kandi ko uwashoyemo amafaranga ashobora kunguka inshuro eshatu z’ayo yashoze ntacyo yakoze kindi

BNR isobanura ko iryo shoramari ritemewe rikorwa mu buryo bwinshi nko gushingira ku rutonde rw’abantu baryitabiriye uko bagiye bashishikariza abandi kuryitabira n’umubare w’amafaranga batanze, uko bagiye bashishikariza abandi kugura ibicuruzwa cyangwa serivisi cyangwa hakoreshejwe ibyiciro by’amafaranga adafatika atagenzurwa na Banki Nkuru n’imwe ku Isi.

Ibigo nka Supermarketings Global Ltd, 3 Friends System, Group Ltd, Onecoin cyangwa Kwakoo (OnyxCoin) ni bimwe mu bigo BNR yatunze urutoki ko bihamagarira abantu gukora iryo shoramari ry’amafaranga ritemewe.

BNR Yashimangiye ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose izagenera umuntu ushora amafaranga ye mu bikorwa by’iryo shoramari ry’amafaranga ritemewe cyangwa irindi bifitanye isano

Leave a Reply