Nyatagare: Imitangire y’inguzanyo mu bigo by’imari irimo amananiza

Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyagatare, runenga uburyo rusiragizwa n’ibigega n’ibigo by’imari  mu guhabwa inguzanyo, ibyo rubona nk’i imbogamizi mu iterambere ryarwo.

Uru  rubyiruko rwo muri Nyagatare, ruvuga ko  byaba  BDF n’ibindi bigo by’imari, benshi babyumva bivugwa ariko ko bitegera urubyiruko ngo rubisobanukirwe.

Umwe ati “Twumva gutyo ko ari ikigega gifasha urubyiruko, ariko ntabwo tuyibona.”

Undi ati “Ntabwo bajya bamunaka hasi ngo basange urubyiruko kuri ‘terrain’ bamenye ibyo urubyiruko rwo mu cyaro rukora, bamenye rero ko abo ikorera kuri ‘terrain’ hasi ntabwo barayimenya.”

Ibi uru rubyiruko ruravibuga mu gihe n’ubushakashatsi buherutse gukorwa  n’Ihuriro ry’Imiryango ya Sosiyete Sivile, bwagaragaje ko  zimwe mu nzitizi zituma ikibazo cy’ubushomeri gikomeza gufata indi ntera, harimo no gutinza amadosiye y’abasabye inguzanyo.

Umuyobozi ushinzwe gusesengura imishinga muri BDF ishami rya Nyagatare, Magambo Benson, avugwa ko ibi bivugwa n’uru rubyiruko atari byo kuko ngo hari uburyo bwahariye bakurikinamo imishinga.

Ati “Ikibazo cyo gutinda ni ubwambere ncyumvise. Muri BDF tugira ‘system’ ifasha gukurikirana imishinga yinjiye, hari ubwo bitinda muri process yo kwappliyinga, bitewe n’ibyo asaba aho bijya kuvira muri SACCO bigera iwacu ugasanga hagiyemo igihe.” 

Minisitiri w’Urubyiruko akaba n’imboni y’akarere ka Nyagatare, Rosemary Mbabazi, agaragaza ko hakiri icyuho mu rubyiruko mu kwaka inguzanyo.

Ati “Iyo ibigo by’imari bikwemereye inguzanyo, BDF ihita iguha ingwate, ariko ntibajya bamenya ngo bitangirira he bikarangirira he? bitwara igihe kingana iki?”

Minisitiri Mbabazi yanasabye ko inzego zibishinzwe zakwegera urubyiruko.

Kugeza ubu ubushomeri mu rubyiruko no kutabonera inguzanyo ku gihe, ni ibibazo bitumvikana muri Nyagatare gusa, kuko imibare iherutse y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 ubushomeri buri ku kigero k’impuzandengo ya 21 %.

Ibi byiyongera ho, n’uko bamwe  mu rubyiruko bavuga ko bikigoranye  kubona  25% y’ingwate,  mu gihe BDF yishingira 75%.

KWIGIRA Issa

Leave a Reply