Bagize icyo bavuga kuri raporo ivuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite abaturage batishimye

Indwaraza z’ibyorezo zibasiye isi, ibiza byahitanye ubuzima bw’abantu bikanangiza ibyabo n’ubukene biri mu byo bamwe mu Banyarwanda bavuga ko ari intandaro ituma babaho bafite ibyishimo bike.

Raporo ngarukamwaka ishamikiye ku muryango w’abibumbye igaragaza uko ibihugu by’isi bikurikirana mu kugira abaturage bishimye yasohotse tariki 20 Werurwe ishyira u Rwanda mu bihugu 5 by’Afurika bifite abaturage babayeho batishimye.

N’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyibasiye isi kuva mu mpera z’umwaka ushize ari cyo kiri mu matwi ya benshi nk’impamvu ituma bashobora kubaho batishimye, raporo ishamikiye ku muryango w’abibumbye igaragaza uko ibihugu bikurikirana mu kugira abaturage babayeho bishimye yasohowe iyo ndwara itarashinga imizi, bivuze ko hari izindi mpamvu zabayeho zituma hari Abanyarwanda batishimye.

REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: