Bernard Membe wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yateranye amagambo n’ishyaka CCM yahozemo, avuga ko akiririmo kandi ashaka ko azahangana na Dr Magufuli kurihagararira mu matora ya Perezida, ariko ishyaka ryavuze ko ritamuzi nk’umwe mubarwanashyaka baryo.
Bwana Membe yavuze ko n’ubwo iri shyaka riherutse kuvuga ko rimwirukanye, akiririmo nk’umwizerwa waryo.
Komiseri ushinzwe itangazamakuru na politiki muri iri shyaka yabwiye ikinyamkuru The Citizen ko Bernard Membe yirukanwe mu ishyaka ubu atari umunyamuryango waryo.
Colonel Lubinga yavuze ko niba Bernard Mambe ashaka kugaruka mu ishyaka yasaba nk’undi munyamuryango mushya bakiga ku busabe bwe.
Bernard Membe umenyerewe mu butegetsi bwa Tanzania niwe munyapolitiki uvuze byeruye ko azahangana na Magufuli mu matora, kandi bombi bakazahagararira ishyaka CCM yemeza ko atarirukanwa
Uyu munyapolitiki yabwiye iki kinyamakuru ko nta shyaka rya ‘opposition’ riramwegera ngo bazakorane ababere umukandida, ko yumva byanze bikunze azagendera ku itike ya CCM ariko byumvikana ko hagize irimurya urwara atabyanga.