Uganda: Ihurizo ku kibazo cy’ibigori byabuze isoko muri Kenya

Abategetsi muri minisiteri Eshatu harimo iy’ubuhinzi, ubucuruzi n’iyumuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bateraniye mu nama y’igitaraganya biga kukibazo cy’abategetsi ba Kenya bakomanyirije ibigori bya Uganda bavuga ko bitazongera kwinjira muri Kenya.

Ikinyamakuru the East African cyanditse ko aba baminisitiri bemeje ko bagomba kuganira kuri uyu wa Gatatu  tariki 10 Werurwe 2021, mbere y’uko bahura na bagenzi babo ba Kenya kuri wa Kane, ndetse ngo birinze kugira icyo batangaza mu itangazamakuru ngo badasuka peteroli mu muriro wo mu mpeshyi.

Abategetsi bashinzwe ibiribwa muri Kenya baravuga ko ibigori bituruka muri Uganda na Tanzania birimo umwanda ushobora gutera Kanseri ku muntu wese wabirya.

U Burundi nabwo bwahise bukumira ibi bigori bya Tanzania mu gihugu hategerejwe kureba niba bikumira n’ibya Uganda.

Abadepite mu nteko ishinga amategeko ya Afrika y’Iburasirazuba EALA bamaganye ibyakozwe na Kenya, bavuga ko bihabanye n’amabwiriza agenga EAC.

Hari abadepite ba Uganda basabye ko igihugu cyabo nabo cyakumira ibicuruzwa bya Kenya ntibyongere guseruka ku masoko ya Uganda.