Burundi: Abafite abashyinguye Muyinga bagaye leta

Abaturage mu mujyi wa Muyinga bifatiye mu gahanga ubutegetsi bw’intara ya Muyinga, bayishinja ubugome kuko yemeye ko irimbi rishyinguyemo abantu risenywa hakubakwa isoko rya Muyinga.

Ikinyamakuru Iwacu cyanditse ko abaturage bafite ababo bahahambye bavuga ko bashenguwe no kubyuka bagasanga imva z’ababo zirangaye batabimenyeshejwe, abategetsi bari kubaka isoko.

Iki kinyamakuru cyandika ko byose byatangiye muri Gashyantare uyu mwaka, kandi ubutegetsi busa nubwavuniye ibiti mu matwi bukarebera iki gikorwa bise mburabumuntu.

Aba baturage babwiye ikinyamakuru Iwacu ko abantu batacyubaha abatabarutse kuko bibabaje kubona isoko ryubakwa mu mva hagati.

Burugumesitiri wa Komini Muyinga yavuze ko abaturage bakwiye kugira ihumure, kuko nta burenganzira bwatanzwe bwo gusenya irimbi ngo hubakwe isoko.

Uyu Mutegetsi asobanura ko isoko rya Muyinga ryuzuye abantu bakabura aho bajya, kuko impunzi zavuye mu Rwanda no muri Tanzania zahashatse ibibanza.

Ubutegetsi ngo bwatekereje uko bwakwagura isoko, intara ibibwira minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Iyi misteri n’ubu ngo ntirasubiza, abacuruzi mu isoko rya Muyinga babuze uko babigenza bajya mu mva barataburura kugira ngo bubake.

Uyu Burugumesitiri yavuze ko yahise ahagarika iki gikorwa cya kinyamaswa, ariko ngo n’ubundi hari igihe minisiteri izatanga iri rimbi bakaba ariho bubaka isoko, ariko byibura ngo bazabimenyesha abafite ababo bahashyinguye.

 Hamwe bari bamaze gusenya imva hari imiryango ivuga ko yaje gutwara ibisigazwa by’ababo ikajya guhamba bushya.