Ikibazo cy’umutekano mucye muri Goma cyatumye urubyiruko rusabwa kujya mu gipolisi

Umutegetsi w’umujyi wa Goma yasabye urubyiruko rwo mu mahurio atandukanye kujya mu gipolisi cy’igihugu, bagahangana n’ikibazo cy’umutekano muke kiri gufata intera muri Goma.

Radio Okapi ivuga ko ibiganiro by’uyu mutegetsi byibanze ku mutekano muke, ahanini ushingiye kubwicanyi bugaragara cyane muri uyu mujyi.

Iki kibazo cy’umutekano muke biravugwa ko giterwa n’akajagari k’ibigo bya gisirikare cyane cyane nka Munzenze na Katindo,

Ikindi cyagaragajwe gikeneye ko urubyruko rujya mu gipolisi ni abantu benshi bigaragara ko bitwaje intwaro mu mujyi, kimwe n’abasirikare birirwa bazerera.

Ku kibazo cy’umutekano muke raporo ngaruka gihembwe yatangajwe n’umunyamabanga mukuru wa Loni, Antonio Guterres, irerekana ko kuva tariki ya mbere Ukuboza 2022 na 14 Werurwe 2023, abasivili 485 bishwe n’imitwe y’inyeshyamba mu ntara ya Ituli yonyine.

Ibinyamakuru muri Kongo byanditse ko bwana Antonio Guterres, yavuze ko izi mfu zaturutse ku buke bw’abasirikare, kuko abenshi muri Ituli bazanywe mu ntara ya Nord Kivu guhangana na M23, bituma imitwe irimo ADF na CODECO yisanzura muri Ituri yica abaturage.

Loni yavuze ko umutekano muke muri Ituri wahise urushaho kuba nabi kuko abasirikare bapfaga gukomakoma bajyanwe ku rugamba.