RDC: Abatuye muri Kivu y’amajyaruguru bashobora kutarya iminsi mikuru neza kubera ikibazo cy’umutekano

Imiryango itari iya leta iratabariza abaturage ba Masisi mu ntara ya Nord Kivu ko umutekano wabo ugeramiwe bashobora kutazarya iminsi mikuru neza.

Radio Okapi yavze ko iyi miryanao ivuga ko ingabo za leta FARDC zagabanyije kuboneka muri Masisi ngo zizatungure aba barwanyi, ubu birirwa bidegembya mu baturage banafite intwaro.

 Umuryango witwa Bashali uvuga ko ufite amakuru ko abarwanyi ba ADF n’indi mitwe yitwaje intwaro, yashyizeho imisoro y’agahato ku banya-Masisi kandi ngo barabanyaga izuba riva.

Iyi mitwe irimo za Mai Mayi nyatura z’amoko menshi ngo yashyizeho igiciro cy’amafaranga, umuturage ushaka gutambuka agomba kwishyura.

Ahishyurwa macye ni 1000 cy’amafaranga ya Kongo inshuro imwe.

Ingabo za Leta zivuga ko abazamenyekana bazacanwaho umuriro, ariko ntihavugwa igihe bizabera.

Ibi byose rero ngo bishobora kuzatuma abanya-Masisi muri Kivu ya ruguru batarya neza iminsi mikuru, kuko nubwo bakwa amafaranga, abenshi baricwa abandi bagashimutwa izuba riva.