Ubwandu bwa SIDA bwaragabanutse –MINISANTE

Raporo nshya y’Ishami ry’ Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya icyorezo cya SIDA igaragaza ko ku Isi, umubare w’abantu bahitanwa na Virusi itera SIDA wagabanutseho kimwe cya gatatu kuva muri 2010.

Kugeza ubu SIDA iri mu byorezo bikomeye byibasiye inyoko muntu biturutse ku nyamaswa, abashakashatsi bagaragaza ko SIDA yaturutse ku moko atandukanye y’inguge nini mu moko yazo atandukanye.

 Kuva imenyekanye, SIDA imaze kwandurwa n’ababarirwa muri miliyoni 75 ku Isi.

Virusi zitera SIDA irimo amoko ane, M (ariyo ikomeye yananduje hafi 99% yabarwaye Sida kugeza ubu), hakaba na N, O, ndetse na P, zibarizwa cyane muri cameroon n’ibice byegeranye, inkomoko ya virusi za M na N nizo zari zizwi.

Ntabwo aho virus za SIDA zo mu bwoko bwa O na P zikomoka hari hazwi.

Abashakashatsi bakaba bagaragaje ko ari mu ngangi zo muri Cameroon.

Iki cyorezo cyakomeje gukwirakwira binyuze mu mubinano muzabitsina ndetse no mu maraso yanduye hirya no hino ku isi by’umwihariko no mu Rwanda, ariko hagiye hashyirwaho uburyo bwo guhangana n’iki cyorezo.

Kuva mu mwaka wa 2003 u Rwanda ni kimwe mu bihugu byatangiye gutanga ku buntu imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA.

Kuva muri 2017, uwo bigaragaye ko afite iyi Virusi ahita atangizwa imiti hatitawe ku basirikari umubiri we ufite.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba avuga ko izi ngamba zatumye iki cyorezo kigabanuka, n’ubwandu bukaba butagikwirakwira kuko ubu abafite ubu bwandu bangana na 3%.

Yagize ati “Abafata imiti bayifata neza bakomeza kubaho ntibapfe, bakabaho igihe kinini ariko nanone bikaba bivuga ko nta bandi bashya biyongeraho, nabyo bikaba byaragiye bigaragazwa n’ubushakashatsi bwagiye bukorwa.”

Usibye kuba ubu bwandu butagikwirakwira mu bantu, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko n’abana banduzwa SIDA n’ababyeyi mu gihe bababyara umubare wagabanutse.

Ibi bitanga icyizere ko ubu bwandu buzakomeza kugabanuka kugera kuri 0% nk’uko umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana abisobanura.

Ati “Rero hari ubushakashatsi twakoze dushaka kureba ababana na virusi itera SIDA uko ubuzima bwabo buhagaze, imibare yatweretse ababana n’iyi virusi banywera imiti ku gihe babaho imyaka ingana nk’iyo umuntu utabana na virusi itera SIDA ku muntu watangiye imiti agifite abasirikare bahagije mu mubiri. Byanatweretse ko kunywa imiti byongera icyizere cyo kubaho ku banduye ku kigero cy’imyaka 25.”

Icyorezo cya SIDA cyari kiganje cyane mu bihugu bya Afurika, kuri ubu inzobere zigaragaza ko ubwandu bugenda bucika intege n’ubwo bavuga ko hakwiye kongerwa imbaraga kuko nta kwirara.

Raporo nshya y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA ‘UNAIDS’, igaragaza ko ku Isi umubare w’abahitanwa na Virusi itera SIDA wagabanutseho kimwe cya gatatu kuva muri 2010.

Nko muri 2017 Virusi itera SIDA yahitanye abagera ku bihumbi 800 mu gihe muri 2014 yari yavukije ubuzima abarenga miliyoni n’ibihumbi 400.

Mu Rwanda impfu zituruka kuri SIDA buri mwaka zingana na 2997, zikaba zaragabanutse ku kigero cya 82% mu myaka 10 ishize.

Ubwandu bushya bwa VIH ku mwaka bungana n’ibihumbi bitanu, bwagabanutse ku kigero cya 50% mu myaka 5 ishize.

Ku Isi, abanduye VIH mu mwaka wa 2018 bangana na miliyoni imwe n’ ibihumbi 700 bakaba baragabanutseho 16% ugereranije no mu mwaka wa 2010.

Yvette MUTESI