Hamenyekanye icyagabanya imfu z’abana kwa muganga

Minisiteri  y’Ubuzima ivuga ko ibibazo bicyugarije abana n’ababyeyi bigenda bigabanuka bitewe n’uko ababavura bongererwa ubushobozi n’ubumenyi mu kubitaho.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS rigaragaza ko ubuzima bw’umwana n’umubyeyi muri Afurika buri mu kaga kuko bibasirwa n’indwara zikarinda zibahitana.

Mu Rwanda hagaragazwa ko ipfu zibasira ibi byiciro byombi zigenda zigabanuka n’ubwo hakiri ibikwiye kunozwa.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko imfu z’abana bari munsi y’imyaka 5 zagabanutseho 70%.

Gusa n’ubwo hagaragazwa ko hari impinduka, abaganga bavura abana n’abagore bavuga ko hari ibigitera  imfu kuri ibi byiciro byombi bituma umubare ukomeza kwiyongera.

Umuganga wo mu bitaro bya kaminuza ya kigali CHUK, Rusingiza Emmanuel yagize ati “Turacyafite akazi  kuko nta mwana wari ukwiriye gupfa, kuko ibitera impfu z’impinja zivuka mbere na mbere tujyenda tubona abana bavuka bananiwe, hakabaho n’abana bavukana infection cyangwa bakazirwara bakimara kuvuka ibindi n’abana bavuka badashyitse. Navuga ko arizo mpamvu eshatu zikomeye zitera impfu z’abana.

Uwimana Yvonne ni umuforomokazi ku bitaro bya Ntemba we yunzemo ati “Ubukangurambaga bwakongewemo imbaraga ababyeyi ntibarindire ko bagira ibise ngo babone kuza kwa muganga cyangwa batinde ahubwo bakaza kare burya gutegereza ku babyeyi bagiye kubyara nibyo byiza kuko umuganga akurikirana uko umwana ameze mu nda kugeza avutse kuko no gutinda bizana ibindi bibazo haba ku mwana cyangw ku mubyeyi.

Dr. Eugene Ngoga uyobora Ishyirahamwe ry’Abaganga bavura Abagore avuga ko kuvura abagore n’abana biba bikwiye kwitonderwa kandi hakabaho gukurikirana kuko indwara zavuzwe zivurwa zigakira.

Yagize ati “Abaganga twifuza kubabwira ko badakwiye kurangarana abantu, iyo babonye ko hari ikibazo wenda gishobora kuvuka ntibagatindane, abarwayi bagomba kubohereza ahandi hantu bashobora kuba bamuvura kandi bakamuvura neza mbere y’igihe kuko umudamu utwite aba agomba kwihutishwa kuko iyo atinze nabwo havamo ibibazo bikomeye.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Nyemazi Jean Pierre yemera ko ibibazo bibangamiye ubuzima bw’umwana n’umubyeyi bigihari ariko kuba hari abongererwa ubushobozi mu kuvura izi ndwara bizakomeza gutanga umusaruro.

Imibare igaragaza ko ubu abana 50 ku gihumbi bavutse ari bo bapfa mu gihe mbere bari kuri 500 ku ku gihumbi.

Abaganga bavura abana bavuga ko n’umubare wabo ukiri muto ari indi mbogamizi ku mpfu ku bana, kuko usanga hari abavurwa n’abatari umwihariko wabo kuko 83 aribo bari mu gihugu cyose.

Yvette UMUTESI