Leta imaze gutanga nkunganire ingana na miliyari 31 Frw mu buhinzi -Minisitiri Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye Inteko Ishinga Amategeko, ko guverinoma yongereye nkunganire ku ifumbire ihabwa abahinzi bo mu Rwanda ku gipimo cy’aho mu ngengo y’imari ya 2022-2023, yiyongere ku rugero rwa 93% ugereranije n’umwaka w’ingengo y’imari ushize.

Guverinoma ivuga ko yashyize miliyari 31 z’amafaranga y’u Rwanda muri nkunganire y’ifumbire muri 2022-2023.

Ibi Minisitiri Ngirente yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mata 2023, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibikorwa bya guverinoma bijyanye no kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, hakurwaho imbogamizi zikibangamiye uru rwego.

Guverinoma ivuga ko kongera nkunganire ku ifumbire byatewe n’itumbagira ry’ibiciro ku rwego mpuzamahanga.

Bimwe mu bibazo biri mu rwego rw’ubuhinzi abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi bagaragarije guverinoma, harimo ibijyanye n’inyongeramusaruro (imbuto z’indobanure) aho hari ahagaragaye  izamuka ry’ibiciro by’imbuto zirimo n’izidafite “Nkunganire” (ibishyimbo na soya) hamwe n’izamuka ry’ibiciro by’ifumbire mvaruganda, byagize ingaruka ku igabanuka ry’umubare w’abahinzi bakoresha ifumbire.

Hari kandi ikibazo cy’ibura ry’imbuto zishobora guhangana n’indwara.

Urugero ni mu Karere ka Nyanza hagaragajwe ikibazo cy’ibura ry’imbuto y’imyumbati n’ibonetse ikaba ishaje, kandi ikazahazwa cyane n’ibyonnyi.

Hanagaragajwe kandi ikibazo cyo kubona ubwoko bw’insina buhangana na Kabore n’izindi ndwara zibasira urutoki; mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kirehe abahinzi bagaragaje ko bakeneye imbuto y’imyumbati.

Hari kandi ikibazo cy’imbuto z’ibigori zidatanga umusaruro muri tumwe mu Turere harimo nko mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Kamegeri no mu Karere ka Rulindo, mu Mirenge ya Base, Tumba na Bushoki, imbuto ya RHMA1049 bavuga ko idatanga umusaruro, naho mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Gitoki imbuto y’ibigori ya WH408 na WH93 nta mpeke zitanga.

 Abagize inteko Ishinga Amategeko banagaragaje ikibazo cy’imbuto y’ingano itaragezwa ku bahinzi kandi igihe cy’ihinga kirimo kurangira, nta n’abatubuzi b’ingano.

Batanze urugero rwo mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Base, aho hari hateganyijwe guhinga ingano ku buso bungana na 165 Ha, ahamaze guterwa hangana na 25Ha, ahasigaye hadateye ni ho hanini kuko hangana na 140Ha bingana na 84,8%.

 Ikibazo cy’ibura ry’imbuto ya soya  aho nko mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Gitoki, imbuto ya soya itabonekeye igihe bituma hahingwa 52% by’ubutaka bwari buteganyijwe guhingwaho.

Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente, yijeje abadepite n’abasenateri ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo urutonde rw’imbuto ziri muri nkunganire rwiyongere, kandi abashoramari be kwishisha gushora imari muri uru rwego.