Umubare w’abarwanyi ba FDLR ntabwo uduhangayikishije-Col RUTAREMARA

Minisiteri y’Ingabo yijeje Abanyarwanda ko idahangayikishijwe n’umubare w’abarwanyi ba FDLR bari muri Kongo, ahubwo ibasaba kutirara no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside barinda ibyagezweho.

Iyi Minisiteri yabigarutseho ubwo Ikigo k’Igihugu cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi cyibukaga abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Guhera mu kwezi kwa munani mu 1994, benshi mu bari bamaze gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, barimo interahamwe, impuzamugambi, inzirabwoba na benshi mu bari bagize Leta y’Abatabazi bahungiye muri Zayire, binjira muri iki gihugu bitwaje intwaro nto n’inini.

Abari aba Ex-FAR n’Interahamwe bari mu buhungiro nibo bashinze umutwe wari ugamije gutera u Rwanda wiswe ‘ALiR’ nyuma waje guhindurirwa izina witwa FDLR ahagana mu 2000.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’Amahoro Col Jules RUTAREMARA, wari uhagarariye Minisiteri y’Ingabo mu muhango wo kwibuka  abahoze ari Abakozi b’isanduku  y’ubwiteganyirize bw’abakozi, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga  ko inzego z’umutekano zidahangayikishijwe n’umubare w’abarwanyi ba FDLR bari muri Kongo, kuruta ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Abanyarwanda gusa bagira ikibazo ubwabo bagize amacakubiri. Mu gisirikare iyo dukora isesengura dusanga igiteje ikibazo mu mutekano  cyane ari ingengabitekerezo ya Jenoside. Imibare ya FDLR iri muri Kongo ntabwo ari cyo kibazo, igikanganye ni ingengabitekerezo ya jenoside”

Col Jules RUTAREMARA, yasabye Abanyarwanda kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside baharanira kurinda ibyagezweho.

Ati “Twese ni ugufatanya tukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Tugomba gukoresha imbaraga zose tukarwanya abakiyifite. Nanone ni ukurinda ibyagezweho. Uretse ibintu byagezweho, ejo ntiwamenya iyo byajya. Nta kwirara kugomba kubamo kandi abantu bagomba gukomeza gukora kugira ngo babirinde kandi banakore cyane biteza imbere.”

Hashyirwa indabo ku hashyinguwe imibiri y’abari abakozi ba Caisse Sociale

Emery, umwana w’umwe mu bishwe bahoze bakora mu Isanduku y’Ubwitenganyirize bw’Abakozi, avuga ko abakirangwa n’ingengabitekerezo no gupfobya Jenoside nta mwanya bakwiye guhabwa.

Ati “Abo ngabo ni babandi bashaka kudusubiza inyuma kuko iyo  upfobya Jenoside  uba wirengagije byinshi, uba wirengagije abasizwe n’ababyeyi babo kuko ntibabasize ku bushake. Abo nta mwanya bakwiye guhabwa.”

Abakozi bahoze bakora mu isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ni 19.

Dosi Jeanne Gisele

Leave a Reply