Umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama muri Kicukiro yategetse ko urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ruregwamo Ishimwe Dieudonné wateguraga Miss Rwanda rushyizwe mu muhezo w’itangazamakuru na rubanda.
Iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022, rijya gutangira, abanyamakuru babujijwe gufata amajwi n’amashusho.
Ubwo abacamanza, abanyamakuru, n’ababuranyi bari bamaze gufata imyanya yabo mu rukiko, umushinjacyaha yasabye ijambo.
Yavuze ko yifuza ko uru rubanza rubera mu muhezo, ku mpamvu mbonezabupfura n’impamvu z’umutekano w’abaregwa n’abatangabuhamya.
Ishimwe Dieudonné aregwa ibyaha bitatu muri uru rubanza birimo:
- Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
- Gusaba undi ishimishamubiri, rishingiye ku gitsina.
- Guhoza undi ku nkeke, bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Ishimwe Dieudonné yahise yaka ijambo, abwira urukiko ko we yifuza ko urubanza rubera mu ruhame, ko habayeho kwifuza ko rubera mu muhezo ari we wakabaye abisaba kuko ari we uregwa.
Yongeyeho ko ikirego cye cyavuzwe cyane mu itangazamakuru no muri rubanda, ati “Birakwiye ko abacyumvise bakurikirana bakamenya uko cyarangiye.”
Mu buryo bwatunguye abari mu cyumba cy’iburanisha, ako kanya umucamanza adafashe umwanya wo kwiga ku bisabwa n’impande zombi, nk’uko bikunze kugenda mu manza, yahise atangaza ko urubanza rushyizwe mu muhezo.
Yavuze ko impamvu z’ubushinjacyaha zifite ishingiro, maze abatari ababuranyi bose n’abanyamakuru bategekwa gusohoka mu cyumba cy’iburanisha, banirukanwa ku rukiko.
Ishimwe uzwi cyane nka Prince Kid kugeza ubu yari ataremera cyangwa ngo ahakane ibyo aregwa, ibi bikaba aribyo byitezwe cyane muri uru rubanza.
Ni umwanzuro utashimishije Me Nyembo Emelyne, umwunganizi wa Ishimwe Dieudonné kuko we abona nta kibazo kirimo ko umukiriya we yaburanira mu ruhame.
Kurushyira mu muhezo bizagabanya amakuru ava mu rukiko n’ibivugwaho na rubanda kuri iki kirego, kimaze gufungirwamo na Elsa Iradukunda wabaye Miss Rwanda 2017.
Ingingo ya 70 mu gitabo cy’amategeko agenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, iteganya ko iburanisha ry’urubanza ribera mu ruhame.
Icyakora iyo urukiko rubyibwirije cyangwa rubisabwe n’ababuranyi bombi, cyangwa umwe muri bo rusanga kuburanisha mu ruhame byatera impagarara cyangwa byabangamira umuco w’imbonezabupfura n’uburenganzira bw’abantu mu mibereho yabo, rufata icyemezo ko iburanisha ribera mu muhezo kandi rugasobanura impamvu yabyo.
Kuburanishiriza mu muhezo ntibireba abunganizi mu rubanza
Iri rushanwa ubu ryabaye rihagaritswe na Ministeri y’Umuco, kompanyi ya Prince Kid yariteguraga nayo yambuwe ubwo uburenganzira.