Gisozi: Barasaba ko umuhanda wangijwe n’umushoramari wasanwa

Bamwe mu baturage mu Murenge wa Gisozi, mu Karere Ka Gasabo, bavuga ko umushoramari yabangirije umuhanda basanzwe bakoresha.

Aba baturage bavuga ko umushoramari witwa MUTABAZI Kamili, afite ibikamyo bimena itaka muri mu muhanda uherereye mu Kagari ka Musezero, umudugudu wa Byimana, bikaba byarawangije kuburyo bibagoye kubona aho baca bajya mu ngo zabo.

Abaganiriye n’itangazamakuru rya Flash, bavuga ko iki kibazo kimaze ukwezi kose kibabangamiye.

Umwe ati “Izi modoka zimaze hafi ukwezi, baza kumena ibitaka, umuhanda barawushenye, kubera ruhurura yari hano yarasibwe amazi akajya mu muhanda bituma wangirika. Twese imodoka zacu turazicumbikisha kubera umuhanda wapfuye.”

Undi ati “Ababyeyi batwite bagiye kubyara ntibabona ubutabazi bwihuse, bibaviramo kubyarira mu rugo kuko ntiwabasha guhamagara Ambulance (imbangikiragutabara) ngo ibone inzira yo kunyuramo.”

Aba baturage barasaba inzego zirebwa n’iki kibazo kubafasha, kuo iyangirika ry’uyu muhanda ryateje ikibazo gikomeye ku mibereho yabo, ya buri munsi.

Ati “Twebwe nk’abaturage icyo twasaba, ni uko leta yadufasha uyu muturage witwa Kamili, tukareba uburyo uyu muhanda wakorwa hagasiburwa ruhurura zajyanaga amazi, nk’uko byari bisanzwe.”

Undi ati “Icyo twasaba ni ubuvugizi uyu muhanda ukaba wakorwa, kuko ibikorwa Kamili ari gukora tutabihagarika, ni inyungu ze bwite. Ariko nanone inyungu ze ntizibangamire abaturage.”

Itangazamakuru rya Flash ryavuganye n’uyu mushoramari Mutabazi Kamili, avuga ko aba baturage bamubeshyera kuko itaka arimena mukibanza cye.

Yagize ati “Icya mbere cyo umuhanda ni njye wawutanze, wavuye mu butaka bwanjye. Ntabwo ibitaka babimenya mu muhanda babimena mu kibanza cyanjye, barambeshyera ni ishyari, ni ishyari kuko mfite ahantu hanini.”

Umuyobozi w’Umurenge wa Gisozi, Madame Musasangohe Providence, avuga ko bagiye gufatanya n’abaturage uyu muhanda ugasanwa.

Ati “Ni umuhanda w’umugenderano ubahuza hagati mu ngp z’abaturage, ariko n’abaturage nabo bazabigiramo uruhare umuganda ukorwe. Ntabwo ari Mutabazi wenyine uzawukora kuko ntabwo ariwe uwukoresha wenyine. Ni ubufatanye kuko twaganiriye n’inzego z’umudugudu bagiye gukora umuganda,  ariko nawe azashyiramo uruhare rwe.”