Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania, yashimiye Perezida w’iki gihugu, Samia Suluhu Hassan, uruhare akomeje kugira mu gushakira amahoro n’umutekano akarere by’umwihariko Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ni ikibazo gihangayikishije akarere k’ibiyaga bigari n’Isi muri rusange. Imyaka ibaye myinshi abatuye aka gace badatora agatotsi kubera imirwano idasiba hagati y’imitwe y’inyeshyamba cyangwa n’ingabo za Leta.
Umwaka ushize umutwe wa M23 wubuye imirwano n’ingabo za Leta, FARDC zifatanyije na FDLR n’indi mitwe, aka gace kongera kuba isibaniro ry’imirwano.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Dar es Salaam kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yashimiye Samia Suluhu ku buyobozi bwe bwiza mu gushakira igisubizo kirambye amakimbirane ari mu karere by’umwihariko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC, ku bufatanye n’abandi bagize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Ati “Kubaka amahoro n’umutekano birambye mu karere kacu, birasaba umuhate udacogora wa twese harimo n’abagirwaho ingaruka n’ibyo bibazo cyangwa ababishinzwe mu buryo butaziguye”.
Perezida Kagame yakomeje avuga ko amahoro n’umutekano ari ikintu cy’ingenzi gikenewe cyane ku bw’iterambere n’ubumwe bwa Afurika.
Tanzania yohereje ingabo mu Burasirazuba bwa RDC kimwe n’ibindi bihugu bya EAC ukuyemo u Rwanda. Inama z’abakuru b’ibihugu bya EAC mu gushakira amahoro RDC, Perezida Suluhu yagiye azitabira zose.
Tanzanira ni umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu by’ubucuruzi ndetse n’umuyoboro wa Internet. Uyu munsi hari inzira ya internet y’insinga iva muri Uganda igaca i Gatuna na Kagitumba ikinjira mu Rwanda n’indi igaca muri Tanzania iciye ku Rusumo.
Perezida Kagame yashimiye ubushake bwa Tanzania bwo guteza imbere umubano ku bw’inyungu z’ibihugu byombi. Yavuze ko ibi biteza imbere abaturage kandi vuba ndetse n’ibigo by’ubucuruzi mu bihugu byombi bigahangana ku isoko mpuzamahanga.
Perezida Samia Suluhu Hassan yavuze ko hari intambwe imaze guterwa mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Tanzania ariko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo amahirwe ahari yose abyazwe umusaruro.
Ati “Nabwiye Perezida Kagame ko turimo gukora ibishoboka byose ngo dutunganye ibyambu byacu, icya Dar es Salaam, Tanga, u Rwanda rukoresha”.
Icyambu cya Tanga mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru ya Tanzania kimaze igihe gitunganywa ku buryo ibikorwa remezo ku cyambu cya Tanga bimaze gufata intera ishimishije, hasanwa imihanda ndetse haguwe aho bakirira ibicuruzwa biba bitegereje kohererezwa ba nyirabyo biganjemo n’Abanyarwanda.
Icyambu cya Dar es Salaam kinyuzwaho 70% by’imizigo ijya cyangwa iva mu Rwanda. Mu 2016 kandi u Rwanda na Tanzania byafunguye ku mugaragaro ikiraro cya Rusumo n’ibiro bikoreramo abashinzwe za gasutamo n’abinjira n’abasohoka ku mpande z’ibihugu byombi.
Perezida Samia yakomeje agira ati “Twaganiriye ku mutekano n’ubwirinzi, twemeranywa gukomeza gukorera hamwe kugira ngo ibihugu byacu na Afurika y’Uburasirazuba yose igire amahoro n’umutekano”.
Perezida Samia yavuze ko yaganiriye na Kagame ku mishinga ibihugu byombi bifitanye itararangira bemeza ko abayikurikirana bahurira muri Dar es Salaam, bakaganira bagategura ibikenewe kugira ngo akazi gakomeze.
Kuwa 9 Werurwe 2018, u Rwanda na Tanzania byasinyanye amasezerano yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi Isaka-Kigali w’ibilometero 532 Uyu mushinga wagombaga gutwara miliyari 3,6$.
Ku ruhande rw’u Rwanda, inzira umuhanda uzanyuramo yerekana ko uzanyura ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.
Uzaba ureshya n’ibilometero 138 mu gihe Tanzania uzaba ari ibilometero 394. U Rwanda rugaragaza ko uwo muhanda wa gari ya moshi uzagabanya 40% ku giciro cy’ubwikorezi rwatangaga, binoroshye urwo rugendo rw’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo ruvanayo binyuze ku cyambu cya Dar es Salaam.