Urwunguko rw’umugabane wa I &M Bank rwageze ku mafaranga 5.91 mu 2019

Abanyamigabane ba I&M Bank Rwanda bongerewe ingano y’urwunguko ku migabane yabo, nyuma y’inyungu iyi banki yabonye mu mwaka ushize wa 2018.

Abanyamigabane bose  bazagabana 40% by’iyi myungu yose.

Icyakora ku rundi ruhande, bamwe mu  banyamigabane barifuza ko urwunguko ku nguzanyo rwagabanywa; ni icyifuzo ubuyobozi bw’iyi banki buvuga ko bugiye kwigaho.

I&M Bank yemeza ko inyungu yabonye mu mwaka wa 2018, iri ku rwego rushimishije.

Ugereranije umwaka wa 2017 na 2018, I &M Bank yungutse akayabo ka miliyari 7.5, ni inyungu ingana na 15 % ugereranije n’umwaka wari wabanje wa 2017 kuko inyungu yari miliyari 6.5 Frw.

Havuyemo  imisoro,  iyi nyungu yo mu 2018 isigara ari miriyari 2.98 8Frw. 40 % by’iyi nyungu niyo abanyamigabane bagiye kugabana, buri munyamigabane agahabwa amafaranga 5.91 ku mugabane avuye kuri 5.1 yariho mu mwaka washize. Ni inyungu izishyurwa kugeza ku wa 7 Kamena 2019.

Kuri bamwe mu banyamigabane, ngo ni inkuru ishimishije.

Umwe mu banyamigabe waganiriye n’itangazamakuru rya Flash yagize ati “Twahashoye tuhizeye kandi twizeye kuhabona inyungu. Ibigaragariye mu rwunguko rw’imigabane yacu, ibyo ni ibintu twishimiye kuko bituma twiteza imbere kandi bikagaragaza ko banki yacu yunguka.”

Icyakora ku rundi ruhande, kimwe n’andi mabanki ari ku isoko ryo mu Rwanda, bamwe mu banyamigabane ba I&M Bank Rwanda barifuza kugabanirizwa inyungu ku nguzanyo, n’ubwo batabyumva kimwe bose.

Kugabanya inyungu ku nguzanyo ngo si icyifuzo cyapfa gushyirwa mu bikorwa n’iyi banki, kuko ariyo soko y’amafaranga iyi banki yifashishiha mu mikorere ya buri munsi, icyakora ngo iki kifuzo kigiye kwigwaho.

Faustin Byishimo ukuriye ishami rishinzwe ubucuruzi muri I&M Bank yagize ati “Ni ikintu duhora tureba kugira ngo urwunguko rwacu ntirube hasi cyangwa hejuru, kuko dufite n’ishingano yo guha abanyamigabane agaciro kuri serivisi, ariko ugabanije na we ntugire icyo wunguka, ntacyo waba ukora, tureba kuri byinshi ntago tureba ku rwunguko gusa.”

I&M Bank  iramara impungenge abanyamigabane n’abakiriya bayo muri rusange, ko izakomeza gushyira imbaraga mu guhangana ku isoko rikomeje kwaguka umunsi ku munsi.

Mu mwaka ushize wa 2018, ingano  y’inguzanyo iyi banki itanga yiyongereye ku kigero cya 15.4%, zigera kuri miliyari 169 Frw.

Inkuru ya Yvonne MUREKATETE

Leave a Reply