Ububiligi bwemeye gushyiraho itegeko rihana abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi

Igihugu cy’Ububiligi cyatangaje ko bitarenze uku kwezi kwa kane kuzashira  Inteko Ishingamategeko itoye itegeko rihana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ibi byatangajwe Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi Charles Michel ubwo  kuri uyu wa  8 Mata yayoboraga umuhango wo kwibuka abasirikare b’u Bubiligi icumi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) bakicwa ku munsi wa mbere wa Jenoside.

Ububiligi ni iguhugu kibarizwamo Abanyarwanda basaga ibihumbi 40 barimo n’abakekwaho uruhare muri Jenoside cyangwa abakomoka ku bayikoze.

Ni igihugu Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko kibamo bamwe mu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko batabihanirwa kuko nta tegeko gifite rihana icyo cyaha.

Muri 2017 Ishyaka rya Politike riharanira impinduka “Mouvement réformateur (MR)” ryari ryashyikirije Inteko Ishinga Amategko y’iki gihugu umushinga w’itegeko rihana abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu muhango wo kunamira Abasirikare  b’Ababiligi 10 biciwe mu cyari ikigo cya Gisirikare Camp Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi bwana Charles Michel yasabye isi guca umuco wo kudahana, ndetse avuga ko biterenze uku kwezi kwa kane, Inteko Ishingamategeko y’igihugu cye izatora  rihana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Guhakana no gupfobya kw’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda bigomba kwamaganwa. Ndabamenyesha ko Inteko ishinga Amategeko y’u Bubuligi mbere y’uko uku kwezi gushira izafata umwanzuro wo guhana mu mategeko ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda wifatanyije n’Ububiligi kunamira abasirikare babwo biciwe mu Rwanda, yavuze ko nyuma ya Jenoside, u Rwanda mu iteraere ry’igihugu ndetse ashimira Ububiligi umusanzu wabwo muri iri terambere.

Ati “ Icya kane cy’ikinyejana kirashize nyuma ya Jenoside. U Rwanda rwahisemo inzira yo kubaka ahazaza heza n’imibereho myiza y’abaturage barwo. Ubibiligi butuba hafi muri uru rugendo rwo kwiyubaka.”

Abasirikare b’Ababiligi biciwe mu Rwanda ni abari barinze Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Nyakwigendera Madame Uwilingiyimana Agathe. Aba bihagazeho amasaha 4 barwana n’ingabo za Leta.

Photo: IGIHE

Daniel HAKIZIMANA

Leave a Reply