Libya: Abigaragambya batwitse inteko ishingamategeko

Abigaragambya biraye mu nyubako y’inteko ishingamategeko ya Libya mu mujyi wa Tobruk mu burasirazuba ndetse bitangazwa ko batwitse igice kimwe cy’iyi nyubako.

Amafoto yatangajwe ku mbuga za internet yerekana umwotsi, mu gihe abigaragambya batwikaga ibipine hanze y’iyi nyubako.

Hashize igihe haba imyigaragambyo mu yindi mijyi yo muri Libya mu kwamagana ibura ry’umuriro w’amashanyarazi, izamuka ry’ibiciro hamwe n’impagarara muri politiki.

Mu murwa mukuru Tripoli, aho ubutegetsi bundi bw’abacyeba bushyigikiwe, abigaragambya basabye ko habaho amatora.

Ubusabe bwabo bwashyigikiwe n’umukuru wa guverinoma y’ubumwe y’inzibacyuho, Abdul Hamid Dbeibah, wavuze ko inzego zose z’igihugu zikwiye guhindurwa.