Delegasiyo ihoraho y’igihugu cya Mali mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) rirashaka ko uburezi bugira uruhare rukomeye mu kwesa intego z’iterambere rirambye SDGs.
Ibi byatangajwe mu nama yateguwe n’iyi delagasiyo kuwa 14 Gashyantare, ikabera ku rwego rw’isi rushinzwe umurage muri UNESCO.
Iyi nama yitabiriwe n’abasaga 300 barimo na delegasiyo za UNESCO zavuye mu bihugu 20 no mu miryango 24 itegamiye kuri leta ngo baganire ku kamaro k’uburezi bw’amahoro na sosiyete sivile mu kwesa intego z’iterambere rirambye SDGs.
Nyakubahwa Oumar Keita uri muri delegasiyo ihoraho ya Mali muri UNESCO yagize ati “Uburezi buracyenewe cyane muri iyi si yuzuyemo ubushyamirane kurenza indi nshuro iyo ariyo yose. Ubwo UNESCO yashingwaga, mu burezi niho yashaka kunyura ngo yubake amahoro ku isi. Muri iyi nama, turifuza kubona uburyo bunogeye bwo kugera ku ntego z’iterambere rirambye binyuze mu burezi mu mwaka wa 2030.”
Muri iyi nama havugiwemo gahunda z’amasomo n’integanyanyigisho byatanzwe n’umuryango utegamiye kuri leta wa HWPL, watangiye ubu burezi bw’amahoro mu bihugu 30.
HWPL yateye inkunga iki gikorwa, n’umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri leta ukorana bya hafi n’Umuryango w’Abibumbye. Uyu muryango watangije gahunda y’uburezi bw’amahoro mu bigo by’amashuri birenga 220, inubaka n’ubufatanye buhoraho na minisiteri muri guverinoma nyinshi, zirimo iza Philippines, Guatemala, Sri Lanka, Iraq na Cambodia.