Abanyamategeko ba leta y’Ubwongereza babwiye urukiko rw’ikirenga ko u Rwanda rwizewe ku kwakira abimukira

Abanyamategeko ba ministeri y’umutekano w’imbere mu Bwongereza babwiye urukiko rw’ikirenga ko nta mpamvu n’imwe yabuza iki gihugu kohereza abimukira baherekeza mu Rwanda.

Kuri uyu wa mbere nibwo urukiko ruruta izindi mu bwongereza rwatangiye kumva ubujurire bwa leta busaba ko icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire gitambamira uyu mugambi cyateshwa agaciro.

Aba banyamategeo bavuze ko urukiko rukuru ndetse n’urw’ubujurire zitabashije gusuzumana ubushishozi iki kirego zigafata umwanzuro wavuzwe ko atariwo.

Uyu mugambi w’u Rwanda n’ubwongereza warwanijwe n’abatari bake bavuga ko Kigali atari ahantu hizewe ho kohereza umuntu washakaga ubuhungiro mu Bwongereza.

Kuri uyu wa mbere abunganira leta nibo bahawe ijambo bagaragaza ko u Rwanda ari igihugu kizewe bityo ko kuhohereza aba bantu nta kibazo kibirimo

Ishami rya Loni ryota ku mpunzi HCR/UNHCR kuwa kabili naryo rizatanga imyanzuro yaryo cyane ko ryagaragaje ko uyu mwanzuro ubangamiye uburenganzira bw’impunzi ndetse n’uburenegnzira bwa muntu.

Umunyamakuru wa BBC mu rukiko yavuze ko iburanisha rikomeza kuwa kabili.