Hibutswe abaguye mu bitero bya MRCD-FLN muri Nyungwe

Imiryango ifite abayo biciwe mu bitero byagabwe n’inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa FLN wa Paul Rusesabagina n’abakomerekejwe nabyo mu 2018; 2019 na 2022 yateguye igikorwa cyo kubibuka.

Iki gikorwa cyateguwe kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022, kibera rwagati mu ishyamba rya Nyungwe hamwe mu ho ibyo bitero byagabwe.

Ibi bitero byagabwe mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru no mu Murenge wa Kitabi na Uwinkingi muri Nyamagabe, ndetse no mu Murenge wa Bweyeye muri Nyamasheke byose byiciwemo abaturage icyenda, abandi birabahungabanya bikomeye, abandi bakurizamo ubumuga budakira.

Muri ibyo bitero kandi hatwitswe imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo indi iratwika.

Ikinyamakuru igihe dukesha iyi nkuru cyanditse ko igikorwa cyo kubibuka no kwamagana iterabwoba rya FLN, cyatangiriye mu Mudugudu wa Kintobo mu Kagari ka Kagano, Umurenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.

Ngirababyeyi Desire, umushoferi wari utwaye imodoka irimo abagenzi ku wa 15 Ukuboza 2018 mu muhanda Rusizi -Nyamagabe mu ishyamba rya Nyungwe, mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.

Inyeshyamba za FLN zayitegeye hamwe n’izindi, zicamo abantu abandi zirabakomeretsa.

Mu buhamya bwe yavuze ko yahageze asanga inyeshyamba za FLN zateze imodoka ya mbere, ahita agonga igiti zari zatambitse mu muhanda maze zitangira kubarasa.

Ati “Baraturashe imodoka iramanuka igwa munsi y’umuhanda, mpita mena ikirahure nsohokamo ndirukanka na bamwe mu bagenzi nari ntwaye barankurikira. Hashize akanya dutabarwa n’Ingabo z’Igihugu.”

Azela Niyontegereje wari mu modoka yatwitswe ati “Bandashe mu rutugu ku buryo n’ubu byansigiye ubumuga. Ntabwo twigeze duhabwa indishyi y’akababaro turacyategereje. Gusa Leta yaduhaye ubufasha burimo ubuvuzi n’ubundi budufasha kubaho.”

Abaje kwibuka ababo biciwe mu bitero by’iterabwoba by’inyeshyamba za FLN bavuze ko bamagana amahanga akomeza gushyira igitutu ku Rwanda ngo rurekure Rusesabagina Paul kandi ari we wari uyoboye inyeshyamba zabiciye ababo abandi zikabakomeretsa.

Bashyize indabo ahantu habiri hiciwe ababo bari mu modoka.

Mu ijoro rya tariki 19 Kamena 2018 nibwo abarwanyi bo mu mutwe wa FLN bitwaje imbunda, barashe abantu mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru bicamo babiri abandi barakomereka. Icyo gihe bakomerekeje n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge , Nsengiyumva Vincent batwika n’imodoka ye.

Nyuma y’aho ku cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018 mu Mudugudu wa Cyumuzi, Akagari ka Ruhinga, abaturage bongeye guterwa n’abitwaje imbunda babasahura imitungo irimo ibiribwa, amatungo magufi, imyenda n’amafaranga.

Tariki ya 15 Ukuboza 2018 inyeshyamba za FLN zateze imodoka eshatu zari zitwaye abantu, bicamo babiri bakomeretsa abandi umunani, mu gitero cyabereye mu muhanda Rusizi -Nyamagabe mu ishyamba rya Nyungwe mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.

Umudugudu wa Subukiniro mu Kagari ka Rugogwe mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe, wegereye ishyamba rya Nyungwe, na wo wagabweho igitero n’inyeshyamba za FLN ku wa 13 Mata 2019 zisiga zisahuye abaturage ibiribwa n’amatungo, zitema inka y’umuturage zinabakomeretsa bamwe mu baturage.

Ibi bitero byose byiciwemo abaturage icyenda, abandi birabahungabanya bikomeye, abandi bakurizamo ubumuga budakira, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo indi iratwika.

Ku wa 4 Mata 2022 Urukiko rw’Ubujurire rwahanishije Paul Rusesabagina imyaka 25 y’igifungo [niyo yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru], mu gihe Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari Umuvugizi yagabanyirijwe ibihano akurwa ku myaka 20, ahabwa gufungwa imyaka 15 kuko yorohereje ubutabera.

Abahawe ibihano n’Urukiko rw’Ubujurire uko ari 21, bose bahamijwe ibyaha bifitanye isano n’ibitero byagabwe n’Umutwe wa MRCD/FLN mu bice bitandukanye by’igihugu mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi.