Umukozi w’Akarere ka Nyamagabe yatawe muri yombi akekwaho gusambanira mu ruhame

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Umuyobozi ushinzwe kubika amakuru (Data Manager) mu Karere ka Nyamagabe, akekwaho gusambanira mu ruhame.

Mu Cyumweru gishizw nibwo ku mbuga Nkoranyambaga hasakaye amashusho agaragaza uyu umukobwa yicaye ku biberoo by’umugabo, bari gutera akabariro.

Amakuru dukesha igihe avuga ko byabereye mu Kabari gaherereye mu Kagari ka Nyarugenge, Umurengwe wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yaguze ko uyu mugabo yatawe muri yombi tariki 6 Mata 2023, acyekwaho icyaha cyo gukora ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame.

Dr Murangira yavuze ko imyitwarore nk’iyi iteye isoni Kandi idakwiye guhabwa intebe mu muryango Nyarwanda.

Kugeza ubu ukekwaho iki cyaha afungiye kuri SIMitasiyi ya RIB ya Muhima, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ye itunganywe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha yakoze agihamijwe yahanishwa ingingo ya 143 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iteganya igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.