Papa Francis yasabye amahoro mu bihugu birangwamo intambara

Mu butumwa yasomye bwa ‘Urbi et Orbi’ (ku mujyi no ku isi), Papa Francis yahamagariye amahoro mu bice bitandukanye by’isi birimo Ukraine, Israel na Palestina, DR Congo, n’ahandi.

Ubwo yabutangazaga, hari hashize amasaha macye hamenyekanye ubwicanyi bwahitanye abaturage b’abasivile babarirwa muri za mirongo mu ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwakozwe n’imitwe yitwaje intwaro.

Ni nyuma kandi ya raporo nshya y’inzego z’umutekano ivuga ko abantu barenga 400 mu karere ka Djugu konyine, muri Ituri, bishwe n’imitwe yitwaje intwaro mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, nk’uko byatangajwe na Radio Okapi.

Papa Francis uheruka muri RDC mu mpera za Mutarama 2023, mu butumwa bwe bwa ‘Urbi et Orbi’ yagize ati “Ubugizi bwa nabi nibuhagarare muri RD Congo”

Yongeyeho ati “Umunye-congo wese nagire uruhare rwe. Urugomo n’urwango ntibigire umwanya mu mitima no ku munwa w’uwariwe wese, kuko atari amarangamutima ya kimuntu kandi atari aya gikirisitu.”

Papa yasabye abategetsi b’ibihugu kubaha nyabyo uburenganzira bwa muntu na demokarasi, no gushaka iteka ibyiza rusange ku baturage.

Kuri uyu wa mbere saa sita biteganyijwe ko Papa Francis ayobora isengesho rizwi nka Regina Cæli (Umwamikazi w’Ijuru) ari mu idirishya ry’ingoro ye.