Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Yahawe Miliyoni zirenga 100 n’umukunzi we none zashyizwe mu isanduku ya Leta - FLASH RADIO&TV

Yahawe Miliyoni zirenga 100 n’umukunzi we none zashyizwe mu isanduku ya Leta

Umukobwa wo muri Kenya, yanyazwe miliyoni 102 z’amashilingi bitegetswe n’urukiko, ruvuga ko ari akavagari k’amamiliyoni yavuye mu iyezandonke.

Ibinyamakuru muri Kenya byanditse ko uyu mukobwa w’imyaka 23 wiga muri kaminuza aka kayabo, yari yaragahawe n’umugabo w’umubiligi bakundanaga.

Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko leta ya Kenya yahawe uburenganzira bwo gutwara izi miliyoni 102 za madamazera Felista Nyamathira Njoroge, kuko atabashije kuvuga ahavuye aka kavagari yahawe n’uyu mugabo wamuteretega, urukiko rutegeka ko ajyanwa mu isanduku ya leta.

Uyu musaza w’umubiligi wateretaga uyu munyakenyakazi ngo yabajijwe ahantu avana amafranga yirirwa ateretesha abakobwa b’ikimero ku isi imihanda yose ananirwa kugaragaza aho ayavana, bituma ayahawe uyu munyakenya kazi leta iyafata. Biravuga ko yaba ari amafranga yavaga mubyo iwacu aha bita guslayinga, bitarabonerwa igisobanuro nk’uku nanjye mbivuze nk’uko bamwe babivuga.