Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda guca inzira y’ubusamo

Madamu Jeannette Kagame, yasabye uru rubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga no kwirinda kunyura inzira z’ubusamo mu kugera ku byo bifuza, abasaba kandi gukomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ibi Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kamena 2023, ubwo yifatanyaga n’urubyiruko rusaga 1000 rwaturutse mu turere twose tw’igihugu, mu ihuriro ry’urubyiruko ryahawe izina ry’igihango cy’urungano.

Ni ihuriro ryabereye mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Ndora, rigamije kuzirikana amateka y’igihugu no gusobanukirwa umukoro bafite wo gukomera ku gihango cy’Ubunyarwanda

Madamu Jeannette Kagame, yababwiye kandi ko hari abatanze ikiguzi kugira ngo igihugu kibohorwe, abo bakaba bari bafite indangagaciro zo gukunda igihugu.

Muri iri huriro kandi urubyiruko ruribuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko hibukwa urubyiruko rwayizize.