Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda guca inzira y'ubusamo - FLASH RADIO&TV

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda guca inzira y’ubusamo

Madamu Jeannette Kagame, yasabye uru rubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga no kwirinda kunyura inzira z’ubusamo mu kugera ku byo bifuza, abasaba kandi gukomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ibi Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kamena 2023, ubwo yifatanyaga n’urubyiruko rusaga 1000 rwaturutse mu turere twose tw’igihugu, mu ihuriro ry’urubyiruko ryahawe izina ry’igihango cy’urungano.

Ni ihuriro ryabereye mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Ndora, rigamije kuzirikana amateka y’igihugu no gusobanukirwa umukoro bafite wo gukomera ku gihango cy’Ubunyarwanda

Madamu Jeannette Kagame, yababwiye kandi ko hari abatanze ikiguzi kugira ngo igihugu kibohorwe, abo bakaba bari bafite indangagaciro zo gukunda igihugu.

Muri iri huriro kandi urubyiruko ruribuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko hibukwa urubyiruko rwayizize.