Urukiko mu Bubiligi ku wa 20 Ugushyingo 2019 rwakomeje kuburanisha urubanza rwa Fabien Neretse ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yaho rukomeje kugaragaramo amagambo n’imvugo bivuga ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abahutu.
Urubanza rwa Neretse uburanira mu Bubiligi rugeze ku munsi wa cyenda, hatangiye kumvwa abatangabuhamya baturuka Mataba, nyuma yo kumva abaturukaga Nyamirambo.
Aha hombi bivugwa ko yahakoreye ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi, aho ashinjwa urupfu rwabantu 13 bazwi, nabandi batazwi bishwe nabari abazamu bishuri rye, ACEDI Mataba.
Umunyamakuru Karegeya Jean Baptiste uri muri uru rukiko mu Bubiligi yabwiye itangazamakuru rya Flash ko humviswe abatangabuhamya baturuka Mataba,mugihe mu cyumweru gishize abumviswe ari abaturuka i Nyamirambo munsi ya tapi ruje aho hombi bikaba bivugwa y’uko Neretse Fabien yahakoreye ibyaha byahitanye abantu 13 bamaze kumenyekana.
Mu minsi ya mbere rwatangiye basomera Neretse ibyaha aregwa nawe arisobanura n’abamwunganira barisobanura hanyuma hatangira kumvwa abatangabuhamya b’amateka(bitwa temoins de contexte) nyuma yaho humvwa abakoze iperereza uko babikurikiranye byose, nyuma nibwo haje kumvwa abatangabuhamya nyirizina babibayemo bavuga ibyo babayemo, babonye, bumvise.
Umunsi wa cyenda w’urubanza watangiye hasomwa amabaruwa y’abantu bandikiye urukiko bavuga ko batakibonetse mu gutanga ubuhamya bwabo,kikaba ari ikintu kidasaznwe kuko bamaze kuba benshi kandi baba bakenewe kugira ngo bisobanure bagatanga ubuhamya hakarebwa niba buhura nubwo bari batanze mu myaka yabanje,aho binyuranyije bakabisobanura hanyuma urukiko rukikuriramo ukuri.
Nyuma humvikanye umutangabuhamya wari umucungamutungo mu 1994 wa ACEDI Mataba aho yavuze ko we ubwe ariwe wihemberaga interahamwe ahawe liste na Neretse Fabien uregwa.
Iburanisha ry’urubanza riracyakomeje.