Perezida Kagame yasuye umudugudu watujwemo imiryango 240 (Amafoto)

Perezida wa  Repubulika Paul Kagame ari kwerekwa ibice bigize umudugudu w’ikitegererezo wa Karama uherereye mu kagali la Nyabugogo, umurenge wa Kigali ni mu karere ka Nyarugenge.

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Nyakanga 2019 yatashye umugudugu watujwemo imiryango 240 yari ituye mu manegeka mu mujyi wa Kigali. Muri uyu mudugudu kandi hari ishuri ndetse n’irerero (ECD).

Muri Werurwe umwaka ushize nibwo Umujyi wa Kigali ufatanyije n’izindi nzego bakoze igenzura, basanga ingo 13 670 zituye mu manegeka cyane cyane ku misozi ya Jali, Kigali na Rebero.

Ingo zituye kuri Mont Kigali nizo zagaragaje kuba mu manegeka akabije ku kigero cya 55.4 %.

Hahise hafatwa umwanzuro wo kwimura izo ngo zituye mu manegeka akabije kandi zitishoboye, zikimurirwa mu mugudugu wa Karama ufite ubuso bwa hegitari 39.

Hemejwe kandi ko ahatuye ingo zimwe zo muri Gatsata, Mpazi na Gashyekero munsi y’umusozi wa Rebero hatungaywa neza ku buryo bakomeza kuhatura mu buryo budashyira mu kaga ubuzima bwabo.

Mu cyiciro cya mbere cy’umushinga wo kubaka umudugudu wa Karama, hubatswe inzu zifite ubushobozi bwo gutuza neza imiryango 240, ku kiguzi cya miliyari 85 Frw.

Uyu mudugudu ugizwe n’inyubako esheshatu (blocks). Inyubako eshatu za mbere harimo inzu 120, buri nzu ikaba ifite icyumba cyo kuraramo, uruganiriro, igikoni, ubwogero n’umusarani.

Inyubako ya kabiri nayo igizwe n’inzu 120 aho buri imwe irimo ibyumba bibiri byo kuraramo, uruganiriro, igikoni, ubwogero n’ubwiherero.

Uyu mudugudu urimo amazi n’umuriro, imihanda itunganyije, uburyo bwo gufata amazi, ubwo gutunganya imyanda n’ubusitani buteyemo imboga n’imbuto.

Hubatswe ishuri ry’ibyumba 24 zifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 840. Rifite kandi ibiro by’ishuri, igikoni n’irerero.

Umudugudu wa Karama ufite n’ahazakorerwa ubworozi bw’inkoko hafite ubushobozi bwo kororerwa inkiko zisaga ibihumbi icyenda. Wubatswe ku bufatanye n’Ingabo z’igihugu nk’umusanzu wazo mu gihe hizihizwa imyaka 25 u Rwanda rubohowe.

Umwaka ushize igihugu cyahombye miliyari zibarirwa muri 204 kubera ibiza byanahitanye abantu 234, biganjemo abatuye mu manegeka abandi 268 barakomereka.

Leave a Reply