Bumbogo: Baracyakwa ruswa mu gihe bagiye gusaba ibyangombwa byo kubaka

Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Ruraza ho mu murenge wa Bumbogo, bagaragaza ko hatangwa ruswa mu gushaka ibyangombwa byo kubaka.

Mu bahaye ubuhamya Flash, hari abavuze ko bayatswe abandi barayihabwa, hari n’abatanga amakuru y’uko babonye itangwa.

Issai umwe mu batuye mu murenge wa Bumbogo, avuga ko umuturage yarangije kubaka, agashaka kumuha Ruswa ngo amukingire ikibaba

Ati “Uwampaye ruswa yari yarangije kubaka, we adashaka ko ntanga amakuru ko yubatse ahatemewe. Uwampaye ruswa yarafashwe, yagiye izuba riva abantu bose babireba yambaye amapingu, kuko yari yarangije kubaka, amafaranga bayamufatanye, afotorwa ku mugaragaro ariko kugeza ubu yaratashye.”

Yanakomeje kandi asaba Leta gukurikirana abatanga Ruswa igendanye no gushaka impapuro z’imyubakire.

Ati “Kugeza kuri iyi saha, ndumva nasaba Leta gukurikirana ibyo bibazo biba, maze ikabasha kubikemura.”

Undi muturage utuye mu murenge wa Bumbogo utashatse ko umwirondoro we ujya hanze, yabwiye itangazamakuru rya Flash ko utajya kwaka icyangombwa udatanze amafaranga.

Yagize ati “Kujya kwa Gitifu utajyanye igihumbi bagusubizayo. Naragarutse ikayi banyandikiye ndayibika, yemeza ko nemerewe kubakirwa inzu, bampa amabati ndayafite ari mu nzu. Naravuze ngo aho kuyajyana njyende nyanywere cyangwa nyagure ibirayi, naravuze nti reka nyabike n’ubundi ni ayabo.”

Undi muturage na we arunga mu rya mugenzi we, yemeza ko hari ruswa mu bigendanye n’imyubakire mu murenge wa Bumbogo.

Ati “Ikibazo cya Ruswa mu bigendanye n’imyubakire, usanga umuturage iyo agiye kubaka inyubako adafite ibyangombwa, akenshi na kenshi usanga avugana n’inzego z’ibanze; ndavuga umudugudu.Umudugudu iyo ubyinjiyemo usanga uca amafaranga umuturage, ukanamwizeza umutekano w’ibintu agiye gukora, byavukamo ikibazo urumva nyine hahomba umuturage, ariko ruswa mu by’ukuri iba yatanzwe.”

Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Bumbogo buvuga ko umuturage ahabwa icyangombwa cyo kubaka, hakurikijwe inyubako ashaka kubaka ndetse ko banakurikiza igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali.

Urujeni Gertrude ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bumbogo.

Ati “Buriya muri rusange ibintu bigendanye no kubaka mbere na mbere tugendera ku mabwiriza y’umujyi wa Kigali, inyubako dutangiye ibyangombwa. Urwego rw’umurenge nirwo rwa mbere rutanga ibyangombwa ku bigendanye n’imyubakire, hakaza urwego rwa kabiri ndetse n’urwego rw’umujyi, by’umwihariko twebwe ku murenge dutanga ibyangombwa byo kubaka guhera hasi.

“Dutanga icyangombwa cyo kubaka ‘douche’(ubwogero), ‘toilette’ (ubwiherero) ndetse n’igikoni, hanyuma tukanatanga ibyangombwa byo gusana, ibyo ni byo byangombwa byonyine dutanga.’’

Urwego rw’Umuvunyi rugaragaza ko ruswa ikiri nyinshi mu gutanga ibyangombwa byo kubaka.

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi avuga ko hari gufatwa imyanzuro kugira ngo ibyaha bya Ruswa birusheho guhanwa bikomeye.

Ati “Iyi raporo murayizi neza ni ukubibutsa, igaragaza  ko ruswa ikiri nyinshi mu byerekeye ziriya nyubako zitemewe ariko inzego z’ibanze zikabirebera, ntizibihagarike. Hari inama mperukamo i Kampala,ibyo bibazo byose twarabiganiriyeho twumva tugomba gushyiramo imbaraga nyinshi mu gufatanya, kugira ngo dukumire ibyaha bya Ruswa kandi mu gihe bibonetse bihanwe ku buryo bw’intangarugero.’’

Urwego rw’Umuvunyi rushingiye ku bibonwa n’abaturage, rugaragaza ko ruswa mu myubakire igeze ku gipimo cya 40%, uru rwego ruvuga ko  inyubako zitemewe  ari kimwe mu bidindiza iterambere.

Agahozo Amiella

Leave a Reply