Umutingito wibasiye ibihugu byaTurukiya na Syria umaze guhitana abarenga 5000

Umubare w’abahitanywe n’umutingitso wibasiye ibihugu bya Turukiya na Syria warenze 5000 nk’uko abategetsi b’ibihugu bymbi babitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gashyantare 2023.

Uyu mutingito wari ufite igipimo cya 7,8 wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 06 Gashyantare 2023,ahagana saa kumi n’iminota 17 ku isaha yo muri icyo gihugu, mu gihe abantu benshi bari bakiryamye.

Visi Perezida wa Turukiya, Fuat Oktay, yatangaje ko abahitanywe n’umutingito wibasiye iki gihugu bageze ku 3,419 mu gihe abakomeretse ari 20,534 naho inzu zasenyutse ari 6,000.

Muri Syria ho abategetsi bavuga ko abapfuye bageze ku 1,602, ndetse umujyi wa Alepo wo mu majyaruguru y’iki gihugu usanzwe warashegeshwe n’intambara nawo washenywe kurushaho n’uyu mutingito.

Abatabazi bari mu bikorwa byo kuvana abantu munsi y’ibisigazwa by’inzu ibihumbi n’ibihumbi zasenyutse muri ibi bihugu byombi.

Ikigo gishinzwe kurwanya Ibiza muri Turukiya, AFAD, kivuga ko abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bagera ku 24.400 bari hirya no hino mu gihugu mu bikorwa byo gushakisha no gutabara ubuzima bw’abaturage baguweho n’inzu.

Hagati aho,Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdoğan, yatangaje icyunamo cy’iminsi irindwi muri Turkiya kubera aya makuba yahitanye benshi.

Ibihugu birimo Ubuyapani, Ubuhinde, Amerika na Korea y’Epfo nabyo byohereje ubufasha butandukanye n’abatabazi nyuma y’uko Turkiya isabye amahanga kuyitabara.

Naho mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri indege za Iran na Iraq zageze i Damascus muri Syria zitwaye amatoni y’ibiribwa n’ibikoresho by’ubutabazi, nk’uko igitangazamakuru SANA cya leta ya Syria kibivuga.

Umutingito wanyeganyeje Turkiya wa 7.8 ufatwa nk’igipimo cyo hejuru kandi uteza kwangirika gukomeye, nk’uko ibi byifashe.

Turukiya iri mu bihugu bikunze kwibasirwa n’umutingito ku Isi.

Mu 1999, abantu bagera ku 17.000 bishwe n’umuttingito ukomeye cyane wari wibasiye amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’iki gihigu.