Umujyanama wa leta ya Ukraine yavuze ko yiteze ko iyi ntambara izaba yararangiye bitarenze nibura mu ntangiriro za Gicurasi 2022, kuko Uburusiya buzaba butagifite ibikoresho bihagije byo gukomeza intambara.
Kuri uyu wa m mbere nijoro Oleksiy Arestovich yagize ati “Ntekereza ko bitarenze intangiriro za Gicurasi, tuzaba twarageze ku masezerano y’amahoro.”
Avuga uburyo bubiri abona iyi ntambara izakomerezamo mu mezi ari imbere.
Ati “Vuba vuba mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri hazaboneka amasezerano y’amahoro, cyangwa se bigorane habeho imirwano ya kabiri irimo abanya-Syria, aho natwe tuzabasya, maze habeho kumvikana amahoro mu kwa kane cyangwa mu mpera zako.”
Ibiro bikuru by’ingabo za Amerika, Pentagon, mbere byatangaje ko Uburusiya burimo kugerageza kuzana abacancuro b’abanya-Syria kurwana muri Ukraine.
Ukraine nayo yavuzweho gushakisha abacancuro b’intambara mu bihugu bitandukanye birimo Israel, Amerika ndetse na Africa.
Oleksiy Arestovich ntabwo ubwe ari mu bari mu biganiro bikomeje hagati y’Uburusiya na Ukraine. Ibiganiro birakomeza kuri uyu wa Kabiri tarki 15 Werurwe 2022.