Leta ya Repubulika Ndemokarasi ya Congo, yatangaje ko batazaganira kandi badateganya kuganira n’umutwe wa M23, niba idakurikije ibyo yasabwe n’amasezerano ya Luanda.
Umuvugizi wa leta ya RDC, Patrick Muyaya, yabwiye itagazamakuru ko mu nama yabereye i Bujumbura yabaye tariki 4 Gashyantare 2023, nta nyandiko iyo ariyo yose perezida(Félix Antoine Tshisekedi ) yasinye, ko bo bemera amasezerano ya Luanda.
Ati “Nta gusinya inyandiko iyo ariyo yose kwabayeho, kuko hari amafoto nabonye azunguruka, nta nyandiko perezida wa repubulika yasinyiye hariya, [ibyemezo byasohotse] byari gusa incamake yateguwe n’umunyamabanga wa EAC, nababwira gusa ko muri iriya nama havugiwe ukuri kwinshi.”
Yongeyeko ko “Inama ya Bujumbura yari iyo guhura no kuganira…twebwe umugambi wacu ni umugambi wa Luanda kandi niwo dufasheho.”
Muyaya yavuze ko inama ya Bujumbura yabaye “umwanya mwiza wo gushimangira ko u Rwanda rwarushijeho kongera ubufasha ruha M23 no kwibutsa ko amasezerano agomba gukurikizwa ari aya Luanda” .
Amasezerano ya Luanda yo mu Ugushyingo 2022, mu by’ingenzi yategetse harimo; guhagarika imirwano, gusubira inyuma kw’umutwe wa M23, ndetse ko leta ya Congo ikwiye gukemura ikibazo cy’impunzi, no kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro.
RDC yashyigikiye imyigaragambyo y’i Goma
Ibintu bikomeje kumera nabi mu burasirazuba bwa RDC, mu gihe kuri uyu wa mbere Tariki 06 Gashyantare 2023, imirwano yongeye kubura hagati ya M23 n’ingabo za leta FARDC mu duce turi hafi ya Santire ya Sake, iherereye muri 25Km iburengerazuba uvuye mu mujyi wa Goma.
I Goma naho habaye, kandi byitezwe ko hashobora gukomeza, imyigaragambyo yamagana ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) banenga ko zitarimo kurwana na M23, imyigaragambyo yaranzwe n’ubusahuzi no kwangiza, ndetse hapfa abantu nibura babiri bari muri ibyo bikorwa, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.
Abajijwe niba hari ikizere leta igifitiye ingabo za EAC, Muyaya yavuze ko atavuga ko gihari cyangwa nta gihari, ashimangira ko izo ngabo zaje zifite inshingano yo gutera ariko ko zitarabikora.
Yongeraho ko uburakari bw’abaturage b’i Goma bufite ishingiro.
MONUSCO yatangaje ubutumwa bwamagana ibyabaye ejo i Goma, birimo kwangiza urusengero rw’abantu bigenga b’abanye-congo, isaba abantu kwirinda imvugo z’urwango.
Mu kiganiro n’abanyamakuru. Patrick Muyaya yashinje u Rwanda kohereza ingabo zidasanzwe, nubwo zishinzwe kurinda Perezida Kagame, mu ntambara muri Congo.
U Rwanda rwirwahwemye guhakana gufasha umutwe wa M23, ndetse ruvuga ko iki ari ikibazo kireba leta ya Kinshasa n’abanye-congo ubwabo.
Ibyemezo by’inama ya Bujumbura bitegeka impande zose ziri mu mirwano muri R epubulika Ndemokarasi ya Congo guhagarika imirwano, no gusubira inyuma kw’imitwe yose yitwaje intwaro, harimo n’iyo mu mahanga.
Iyo nama kandi yavuze ko aya makimbirane ari ikibazo cy’Akarere, cyakemurwa gusa mu buryo burambye mu nzira ya politiki, kandi ishimangira ko hakenewe ibiganiro hagati y’impande zose.
Kinshasa yita M23,umutwe w’iterabwoba, ikawushinja gutera ibirindiro by’ingabo za leta, no gukora ubwicanyi n’ubusahuzi ku baturage mu duce yafashe.
Mu kwanga ibiganiro, M23 ishinja Kinshasa guhitamo inzira y’intambara, no gutera ibirindiro byayo ikirwanaho, kandi igakurikirana ingabo aho zaturutse.
Ivuga kandi ko ibice igenzura birangwamo n’amahoro.