Nyanza: Umugabo arakekwaho gusambanya umwuzukuru w’umugore we

Umugabo witwa Samuel wo mu mudugudu wa Nyabubare, mu Kagari ka Mushirarungu ho mu Murenge wa Rwabicuma, mu Karere ka Nyanza, arakekwaho gusambanya umwana w’umwuzukuru w’umugore we.

Ntazinda Erasme umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, aravuga ko uyu mwana yari asanzwe abana n’uyu mugabo magingo aya ukekwa.

Ati “Umugabo ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 7, ni umugabo w’imyaka 43. Birakekwa ko yasambanyije umwuzukuru w’umugore we, ni umugore yashatse afite abandi bana, noneho akana k’akuzukuru ke kaza kuba ariho kaba. Nibwo rero bikekwa ko yagasambanyije.”

 Abatuye muri aka gace baravuga ko ibyakozwe n’uyu mugabo, babifata nk’amahano.

Umwe ati “Rero ibyo yamukoreye ngo yaramurongoye, ubwo rero umubyeyi yaje kubibona nyuma, umubyeyi yahise abyuka amujyana kwa sekuru. Ubwo rero umwana amaze kumuryamishayo, nibwo yagiye ahamagara umukobwa we ariwe nyina w’uwo mwana, noneho abibwira undi bavukana ni nawe watanze amakuru kuri RIB. Ni uko twabyumvise ariko natwe byaradutunguye biranatubabaza.”

Undi yungamo ati “Amakuru twumvise ni uko twumvise ko Samuel yafashe umwuzukuru we. Byaratubabaje twumva tuguye mu kantu.”

Ukekwa ubu yatawe muri yombi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, aragira icyo asaba abaturage.

Ati “Ubutumwa ni uko twakomeza gushishikariza abaturage kureka kwangiza abana bato. Ni icyaha kibi cyane, bikiyongeraho ko noneho uriya ari nk’umubyeyi we, nubwo atari umwana we yibyariye ariko  ni we wamureraga yarari mu rugo rwe. Ni ikintu rero kigomba kujya kitabwaho kandi abana bakagira umutekano aho baba.”

Yongeyeho ati “Ikindi ni uko abantu bakwiriye kujya batanga amakuru hakiri kare kuko na nyirakuru w’uyu mwana yayatanze bitinzeho gatoya, bajye bihutira kubivuga kare kugira ngo n’ibimenyetso bidasibangana.”

Samuel ukekwaho gukora iki cyaha cyo gusambanya umwana w’umwuzukuru w’umugore we, afite imyaka 43 y’amavuko, naho uyu mwana we yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza afite imyaka 7 y’amavuko.