M23 yashinje leta ya RDC guteza impagarara aho gushaka amahoro

Mu gihe kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gashyantare 2023, imirwano hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba za M23 yongeye kubura mu duce twa Masisi, n’imyigaragambyo mu mujyi wa Goma igakomeza, izi nyeshyamba zirashinja leta gukomeza guteza impagarara aho gushaka amahoro.

Abigaragambya basaba ko ingabo z’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EACRF) zijya gufasha ingabo za leta kurwana na M23 cyangwa zigataha, n’uyu munsi bakomeje gufunga imihanda henshi mu mujyi wa Goma, nk’uko Aimé Patrick Mungano utuye mu gace ka Majengo yabibwiye BBC.

Ni mu gihe abaturage bakomeje guhunga imirwano mu duce twa Karenga na Ruvunda hafi ya Sake, uduce turi mu burengerazuba uvuye i Goma ugana i Masisi.

Leta ishinja umutwe wa M23, yita kandi ko ari igisirikare cy’u Rwanda, gutera ibirindiro by’ingabo zayo, kwica no gusahura abaturage, ndetse no kurasa ku ndege ya MONUSCO iherutse kurasirwa muri teritwari ya Nyiragongo hagapfa umusirikare wo muri Afurika y’Epfo.

Itangazo umuvugizi wa M23 yasohoye kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko imyigaragambyo irimo kuba ari ingaruka zitaziguye z’amagambo Perezida Felix Tshisekedi, yabwiye umugaba w’ingabo za EACRF mu nama y’i Bujumbura.

Gusa, iyi myigaragambyo yari yatangiye kuwa gatanu tariki03 Gashyantare 2023, irushaho gukomera ejo kuwa mbere tariki 06 Gashyantare 2023.

Lawrence Kanyuka uvugira M23, yatangaje ko “gukomeza kwica Abatutsi, gusenya no gusahura iby’Abatutsi birimo kuba i Goma uyu munsi ari ikimenyetso ntashidikanywaho ko ari leta ikomeje guteza impagarara aho gushaka amahoro”.