Nyamasheke: Abaturage bagaragaje impamvu akarere kabo kagize umwanya mubi mu mihigo

Bamwe mu batuye Akarere ka Nyamasheke, bavuga ko kuba abayobozi b’Akarere batabegera ngo bafatanye kwesa imihigo, aribyo byatumye baza mu myanya ya nyuma mu mihigo.

Nyuma y’aho akarere ka Nyamasheke kabaye aka 21 mu kwesa imihigo ya 2021 -22, bamwe mu bahatuye basanga bamwe mu bayobozi barigumiye mu biro aho kubegera ngo bafanye kwesa imihigo. 

Aha niho bahera bavuga ko hari ibyo bakwiriye guhindura kugira ngo bazabashe kwesa imihigo y’indi.

Umwe ati “Imihigo igirwamo uruhare n’abantu bakeya kubera ko ubuyobozi buba butegereye abaturage, kugirango barushehoo gufasha akarere kwesa imihigo.”

Undi ati “Nonese abaturage bazabwirwa n’iki kuvugurura uturima tw’igikoni abayobozi bataje ngo babireke kandi mu mihigo biba birimo? Buriya baza kugenzura bagasanga Meya yarabihize. mubaturage bitarimo.”                                                 

Mugenzi we ati “ Hari nk’ibintu Perezida yohereza nk’aho byakatugezeho nk’uko yabitwoherereje bakabigumana” 

Ubuyobozi bw’aka Karere ntibwemeranya n’abaturage kutabegera nka bimwe mu byabasubije inyuma mu mihigo, ariko hari impamvu bugaragaza bwatumye buza mu banyuma.

Umuyobozi w’aka karere Mukamasabo Applonie yagize ati “Abayobozi badakora ‘filing’ uko bikwiye, aho umuhigo uteswa ku kigero cy’100%. Ibyo byose rero bituma umuntu agenda atakaza amanota, ari nayo byatujeje kuri uriya mwanya. ibyo rero tukaba twarafashe ingamba zo kubikosora hagamijwe ko intego yazagerwaho.”


Meya Mukamasabo yakomeje agira ati “ Imihigo ubundi itangirira mu midugudu, abaturage nibo bihitiramo ibikorwa bizakorwa buri mwaka, ariko birashoboka ko buri mwaka nk’iyo nama yo mu mudugudu ishobora kuba harimo abatayitabiriye. Nabyo birashoboka wenda akaba aribo mwavuganye nabo.”

Mu mwaka wa 2019- 2020 Nyamasheke yari yabaye iya gatandatu mu mihigo, mu gihe yari iya mbere mu ntara y’Iburengerazuba.

Sitio Ndoli