RDC: Ikibazo cy’umutekano muke cyatumye amashuri 45 afunga imiryango

Amashuri 45 yafunze imiryango kubera ikibazo cy’umutekano muke, kuva mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2022, muri teritwari za Mahagi na Djugu mu ntara ya Ituli.

Radio Okapi ivuga ko amasoko ndetse n’amagururo, ubu byafunze imiryango kimwe n’amavuriro muri kiriya gice, kubera ibitero by’imitwe ya CODECO na Zaire ica ibintu muri iriya teritwari.

Abaturage batanze amakuru bavze ko hari ababarirwa mu bihumbi 60, bahunze imirwano kuva mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2022, bajya gushakisha aho bakeka ko haba hari umutekano.

Imiryango itari iya leta, ivuga ko ubu aba baturage bahunze badashobora gusubira mu byabo, kuko aba barwany ba CODECO bahise bahafata.

Radio Okapi ivuga ko muri teritwari ya Djugu amashuri 15 yafunze imiryango, kubera kugabwaho ibitero n’izi nyeshyamba, ubu abana batakiga.

Imiryango itari iya leta muri iyi ntara irasaba ko ubutegetsi bwakwirukana aba barwanyi, abaturage bagasubira mu byabo.

Ibi barabyizezwa ariko nta gikorwa.

Intara za Ituli na Nord Kivu zirimo umutekano muke muri iki gihe.

 Muri Kivu ya ruguru uretse intambara ihanganishije M23 n’ingabo za leta, hanakorera umutwe w’iterabwoba wa ADF, udasiba kugaba ibitero kubaturage.

Ku cyumweru tariki 15 Mutarama 2022, aba barwanyi bateye ibisasu mu rusengero bica abantu barenga 17, ababarirwa muri mirongo barakomereka.

Ubu umuryango w’abibumbye wizeje intara ya Nord Kivu, ubufasha mu kwita ku nkomere z’iki gitero.