2020-2021: Abagore bagana Banki nto bariyongereye ariko abagabo baracyabaruta

Ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda, risanga hakwiye kongera ubukangurambaga bushishikariza abari n’abategarugori, kugana serivisi z’ibigo by’imari by’umwihariko ibiciriritse byegereye abaturage.

Imibare igaragazwa  na Banki Nkuru y’Igihugu yerekana ko n’ubwo umubare w’abagore bagana serivisi z’imari mu bigo by’imari iciriritse, wagiye wiyongera bitaragera ku rwego rwo kuziba icyuho kiri hagati yabo n’abagabo, nk’uko bigaragazwa n’imibare ya BNR  y’uburyo ibitsina byombi byitabiriye serivisi z’ibigo by’imari iciriritse mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021.

Bwana John Rwangombwa uyobora BNR yagize ati “Hose byagiye byiyongera kandi urabona ko byazamutse cyane. Ku rwego rw’abadamu bavuye kuri 1 500 000 bagera kuri 1 900 000, ahandi baravuye kuri 1 900 000 bakagera kuri 2 200 000. Uko tubibona ni uko abagabo bakiri benshi.”

Hari impamvu  bamwe mu baturage  babona yaba igitera ubusumbane mu kugana serivisi z’imari, hagati y’abagore n’abagabo mu gihugu nk’u Rwanda kimakaje bidasubirwaho ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu nguni zose z’ubuzima.

Umwe yagize ati “Njye mpombye nateza bya bindi byanjye, ariko we aravuga ngo ndamutse mpombye nzabwira ngo iki umugabo?”

Mugenzi we ati “Hari imirimo yari yemewe ku bagabo ariko ku badamu itemewe. Haracyarimo kwitinyatinya  ati biriya ntabwo nabyinjiramo reka mbiharire umugabo.”

Ku rundi ruhande ariko hari abagore basanga ingingo igarukwaho yo kuba bakitinya, nk’imwe mu mpamvu ituma hari abagiseta ibirenge mu kugana ibigo by’imari biciriritse atariho hashakirwa ikibazo, ahubwo ko umuzi w’ikibazo washakirwa mu mikorere nyir’izina y’ibigo by’imari nk’uko bigarukwaho n’uyu mugore w’umucuruz.

Ingingo ye ayihuriyeho n’abandi batifuje kugaragara mu itangazamakuru.

Ati “Ntabwo kwitinya birimo ikintu cyo kwitinya gikureho, ahubwo shyiramo imbogamizi z’ayo mabanki, izo ngwate z’umurengera, izo nyungu z’umurengera.”

Ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda ryo risanga ipfundo ry’icyuho cyikiri hagati y’abagabo n’abagore, mu kugana ibigo by’imari iciriritse rifite imizi mu buryo amateka yafataga umugore.

BwanaNkuranga Aimable uyobora iryo huriro asanga igisigaye ari ubukangurambaga, bugamije kwereka abagore amahirwe ahari bakwiye kubyaza umusaruro.

Ati “Ngire ngo ni ubukangurambaga kuko ku rwego rw’ibigo by’imari biriteguye. Mu mategeko nta kintu kibatangira, igisigaye ni ubukangurambaga bwo kubabwira kwitinyuka.”

Banki Nkuru y’Igihugu igaragaza ko mu mwaka umwe w’ingengo y’imari ni ukuvuga 2020-2021, abafite Konti muri rusange  mu bigo by’imari iciriritse biyongereye, aho bavuye kuri Miliyoni 4.1 bakagera kuri miliyoni 4.6.

Tito DUSABIREMA