Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed avuga ko ubu noneho agiye kuyobora ingabo ze ari “ku rubuga rw’imirwano”, muri iki gihe iyi ntambara imaze umwaka umwe irimo kwegera umurwa mukuru Addis Ababa.
Mu itangazo yashyize kuri Twitter Minisitiri Abiy yagize ati “Guhera ejo, nzajya ku rugamba kuyobora ingabo”.
Yongeyeho ati “Abashaka kuba mu bana ba Ethiopia bazashimwa n’amateka, muhaguruke uyu munsi ku bw’igihugu cyanyu. Mureke duhurire ku rugamba.”
Abitangaje nyuma yuko akanama gakuru k’ishyaka Prosperity Party riri ku butegetsi gateranye ku wa mbere kiga ku ntambara.
Nyuma y’iyo nama, minisitiri w’ingabo yabwiye ibitangazamakuru byo muri Ethiopia ko abashinzwe umutekano bagiye gukora guhindura umuvuno muri iyi ntambara.
Umutwe w’inyeshyamba wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF) wamaganye itangazo rya Minisitiri Abiy.
Umuvugizi wawo Getachew Reda yavuze ko “ingabo zacu ntizizacogora mu gutera intambwe idashobora guhagarikwa yerekeza ku kugeza ku musozo ikandamiza rye (rya Abiy) ku baturage bacu.”
Nyuma y’ibyatangajwe na Minisitiri Abiy Ahmed ko agiye kujya ku rugamba, benshi bagaragaje kwibaza niba atari ubutumwa bugamije gusa gukangurira abaturage benshi kwinjira mu ntambara, mu gihe inyeshyamba ziri gusatira Addis Ababa.
Abandi na bo bakibaza niba atari igikomrwa kimeze nko kwiyahura kuba umukuru w’igihugu ajya ku rugamba.
Abiy Ahmed, w’imyaka 45, afite amateka mu gisirikare. Yakinjiyemo atarageza imyaka 20 mu 1991 kubera intambara zari mu gace k’iwabo mu karere ka Oromia zahitanye mukuru we, yaje kujya mu ngabo za leta ya Ethiopia mu 1993 ashyirwa mu bakora iperereza, aho nyuma yaje kuba mu bakuru b’urwego rw’iperereza.
Kuva mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020, ingabo za leta ya Ethiopia n’inyeshyamba zo mu mutwe wa TPLF bari mu ntambara yatangiriye mu karere ka Tigray mu majyaruguru y’igihugu, ikaza no kugera mu turere twa Amhara na Afar duhana imbibi na Tigray.
Intumwa zihariye zo mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA) n’Amerika zimaze iminsi zigerageza gutuma impande zirwana zigera ku gahenge, ariko kugeza ubu nta kintu kinini cyagezweho.
Iyi ntambara imaze kwicirwamo abantu babarirwa mu bihumbi, ababarirwa muri za miliyoni bataye ingo zabo, naho abandi babarirwa mu bihumbi amagana babayeho mu nzara.