Tanzania: Mkapa wahoze ategeka igihugu yasabwe kurenga imbibi z’igitabo yandika

Umunyapolitiki wakunze kugaragaza
inyota yo kuba Perezida wa Tanzania kuva 2015 Dr. Muzamili Kalokola yasabye Benjamin
Mkapa wahoze ategeka igihugu kurenga imbibi zo kwandika igitabo agashyira ukuri
kose niba ashaka guteza igihugu koko imbere.

Ikinyamakuru
The Citizen cyandika ko bwana Kalokola yavuze ko ari byiza ko Mkapa yanditse
igitabo kikaba kinagurwa, ariko ngo akwiye no kwemera ko hari amakosa yakoze
ubwo yari ku butegetsi bigafasha abamusimbuye kutazayagwamo.

Iki
gitabo ‘My Life My Purpose’ cya Mheshimiwa Benjamin Mkapa kiri mubikunzwe cyane
muri Tanznia, ariko Dr. Kalokola avuga ko kitanagera kuri buri wese kigumira mu
bushorishori bw’ishyaka CCM akomokamo.