Umunyapolitiki wakunze kugaragaza inyota yo kuba Perezida wa Tanzania kuva 2015 Dr. Muzamili Kalokola yasabye Benjamin Mkapa wahoze ategeka igihugu kurenga imbibi zo kwandika igitabo agashyira ukuri kose niba ashaka guteza igihugu koko imbere.
Ikinyamakuru The Citizen cyandika ko bwana Kalokola yavuze ko ari byiza ko Mkapa yanditse igitabo kikaba kinagurwa, ariko ngo akwiye no kwemera ko hari amakosa yakoze ubwo yari ku butegetsi bigafasha abamusimbuye kutazayagwamo.
Iki gitabo ‘My Life My Purpose’ cya Mheshimiwa Benjamin Mkapa kiri mubikunzwe cyane muri Tanznia, ariko Dr. Kalokola avuga ko kitanagera kuri buri wese kigumira mu bushorishori bw’ishyaka CCM akomokamo.