Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda rwasomye imyanzuro mu rubanza Leta iregwamo n’umunyamategeko Edouard MURANGWA, rwanzura ko ingingo ya 19 ivuga ku gipimo cy’umusoro utangwa ku butaka burenga ku bipimo fatizo by’ikibanza iteshwa agaciro kuko inyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Ni urubanza rwasomwe mu gihe cy’amasaha hafi abiri bumva ingingo zatanzwe n’ababuranyi ndetse n’ishuti z’urukiko ku mpande zombie.
Uru rubanza rwatangiye gusomwa saa Sita rugeza mu masaha ashyira saa Munani z’amanywa mu rukiko rw’ikirenga.
Mu rukiko harimo abantu baringaniye barimo n’abakorera bimwe mu bigo bya Leta, abaturage basanzwe bari bake ukurikije uko bazaga mu iburanisha.
Umunyamategetso Edouard MURANGWA mu rukiko yari ahagaze hagati y’abanyamategeko babiri aribo, Me Bahati Venaste na Rugemintwaza Jean Marie Vianney.
Inteko y’Abacamanza yari ikuriwe na Prof. Sam RUGEGE, buri mucamanza agasoma umuzingo ukubiyemo uko baburanye, akamara umwanya uhagije mugenzi we akamwakira bari Batandatu.
Ingingo yajyanye Me. Edouard mu rw’Ikirenga ni iy’itegeko Rigena Inkomoko y’umutungo w’inzego z’ubutegetsi zegerejwe aAbaturage ryo mu Ukwakira 2018.
Asaba ko zimwe mu ngingo z’itegeko rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu, cyane umusoro ku mutungo utimukanwa w’ibibanza n’inzu, ziteshwa agaciro kuko zihabanye n’Itegeko Nshinga.
Yagaragaje imbogamizi ku ngingo ya 16, 17, 19 n’iya 20 z’iryo tegeko aho avuga ko zihabanye n’ingingo ya 15, iya 16, iya 34 n’iya 35 z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Me. Murangwa yaburanye avuga ko iryo tegeko rigaragaza ko imisoro ku bibanza n’inyubako bifite ingingo zimwe zinyuranyije n’Itegeko Nshinga, by’umwihariko izo ngingo zivuga ko ingano y’ikibanza cyubakwaho inzu zirengeje izateganyijwe, ubutaka busigaye bwiyongeraho umusoro wa 50%.
Urukiko rwanzuye ko iyi ngingo ya 19 iteshwa agaciro kuko inyuranyije n’Itegeko Nshinga mu ngingo ya 15 ivuga ko abaturage bose bareshya imbere y’amategeko.
Umunyamategeko Edouard MURANGWA nyuma y’uyu mwanzuro ngo asanga urukiko rw’ikirenga rwaragize ubushishozi.
Me. Murangwa ati “Turashimira umwanzuro utanzwe n’Urukiko rw’Ikirenga kuko rwakoresheje ubushishozi nk’uko twari twarusabye mu gutanga iki kirego. Turishimye cyane ibi biragaragaza aho ubutabera bwacu bugeze, urwego rumaze gutera, niba umuturage abasha gutanga ikirego agatakambira Urukiko rw’Ikirenga ku ngingo y’itegeko inyuranyije n’uburenganzira bwa muntu, urukiko rukabisuzuma ingingo rukazikuraho ni intambwe ikomeye.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam RUGEGE, wasomye uru rubanza yavuze ko iyi ngingo itaragaragaza ibyagendeyeho, kandi ko ishobora guteza ubusumbane n’ivangura mu bantu.
Urukiko rwasabye ko ku ngingo y’umusoro w’ijana ku ijana ku kibanza kidakoreshwa, Leta ikwiriye kunoza imyandikire y’iyo ngingo hagashyirwamo igihe uwo musoro utangirira gucibwa umuntu, hagasobanurwa neza igihe bivugwa ko ikibanza kidakoreshwa n’impamvu zishobora gushingirwaho hamwe n’abantu bashobora gusonerwa.
Alphonse TWAHIRWA